Bamwe mu bakinnyi ba Nyanza City Veterans bagiranye ubushyamirane bava i Burundi

Mu rugendo ikipe ya Nyanza City Veterans yagiriye mu gihugu cy’u Burundi tariki 17/11/2012, bamwe bavuyeyo barwaniye mu modoka ngo kubera ubusinzi. Iyo kipe yari igiye gukina umukino wa gicuti na bagenzi babo b’Abarundi.

Amakuru aturuka mu buyobozi rwagati bw’iyi kipe avuga ko mu nzira bava mu gihugu cy’u Burundi bamwe muri bagenzi babo bakomaguranye ariko havamo bamwe bamaganira kure iyo mirwano.

Umwe muri bo dukesha iyi nkuru atangaza ko abarwanye batangiye kugirana umwuka mubi bakiri mu gihugu cy’u Burundi ahitwa kuri SAGA PLAGE ubwo imodoka yagombaga kuhabasaga ngo ibagarure mu Rwanda yasanze bamwe bahari abandi badahari bibereye hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura banywa abandi bagura ibikoresho byo gutahana mu ngo zabo.

Ngo bamwe mu bageze ku modoka mbere ariko bafite isindwe bategereje bagenzi babo bijujuta bakananyuzamo bakabatuka babashinja ko nta gahunda bagira.

Kera kabaye barashyize baraza ariko baza badandabirana kubera inzoga n’uko abo basanze mu modoka batangira kubatuka mu buryo bweruye babashinja ko batinze kubageraho nk’uko umwe mu bageze muri iyo modoka mbere ategereje bagenzi be abihamya.

Kuva aho iyo modoka yabavanye baje bashyamiranye bagerageza gushaka kurwana byeruye bakabakiza ariko ntibanyurwe ngo kuko bagaragazaga isindwe. Abari bafitanye ubushyamirane bashakaga kurwana barimo uwitwa Ishimwe Ezekiel, Murekezi Olivier na Ndayishimiye Dieudonnee.

Umwuka mubi w’ubushyamirane watangiye hagati ya Ishimwe na Murekezi Olivier bashatse kurwana Ndayishimiye Dieudonnee arabakiza maze nawe abayinjiye muri iyo rwaserera.

Murekezi Olivier byagaragaraga ko afite uburakari bwinshi bamwamuruye kuri Ishimwe ashaka kumukubita maze amuvaho yadukira uwitwa Dieudonnee.

Bamwe mu bagize Nyanza City Veterans.
Bamwe mu bagize Nyanza City Veterans.

Nk’uko tubikesha abari muri iyo modoka yavaga mu gihugu cy’u Burundi yerekeza mu Rwanda ngo bageraga mu ikorosi bagashaka kurwana bakabakiza bagera mu rindi nabwo imirwano bakongera bakayubura ariko nabwo bakabakiza kugeza ubwo bageze mu Kanyaru bagifitanye amakimbirane.

Icyo impande zagiranye amakimbirane zibivugaho

Tuvugana na Ishimwe Ezekiel bivugwa ko yaba yaragaragaye muri ayo makimbirane yahakanye ko atigeze abaho abyita ibihuha. Yakomeje avuga ko aho bari bari mu gihugu cy’u Burundi bahagiriye ibihe byiza ndetse bakagaruka amahoro nta bushyamirane bubaye hagati yabo.

Ndayishimiye Dieudonnee ku murongo wa telefoni ye igendanwa we yemeje ko ayo makimbirane yabayeho mu nzira bagaruka mu Rwanda bitandukanye n’ibyo mugenzi we yavuze.

Yagize ati: “Ibibazo byo byarabaye ariko abo twari kumwe bagerageje kugikemura turinda tugera ku Kanyaru byakemutse”. Ndayishimiye Dieudone yatangaje ko yiteguye no kuba yakurikirana kurega mugenzi we Murekezi Olivier bari kumwe muri iyo modoka.

Gakumba Claude umwe mu bari muri iyo modoka yagize ati: “ Njye nabonye nta gikuba cyacitse, twari twagiye neza, dutera umupira, turanganya, turasabana, mu gutaha abantu baratongana bisanzwe! Sinzi impamvu haba hari uwaba yabikomeje!”

Ubwo twandikaga iyi nkuru Murekezi Olivier telefoni ye ntiyabashaga gucamo kugira nawe agire icyo abivugaho kimwe na bagenzi be bivugwa ko bahuriye muri ubwo bushyamirane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

National Football League

Ibitekerezo   ( 16 )

Njye ndi mu bagize iyi ikipe ibi byose bavuga byabayeho ariko ndibaza umuntu wabijyaniye itangazamakuru kandi byarabaye nta munyamakuru uhari byongeye bikaba byari n’ibanga hagati yacu.

Umuntu watuvuyemo agatangaza ibi yarahemutse cyane kuko ntiyatekereje ko bizakoza isoni ikipe yacu igizwe n’abantu bari basanzwe bazwiho ubunyangamugayo kandi biyubaha muri Nyanza yose. Ibyabaye ni nk’ibyago twagize ntabwo byagombaga kuba ngombwa ko twivamo ngo bijye ku karubanda ariko buriya bazi ko itangazamakuru rigera kure?

Nyanza City Veterans yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ndabona iyi nkuru ntacyo itumariye cyane, byari kuba byiza iyo umunyamakuru anabaza umushoferi waje atwaye imodoka. Mba i Nyanza, iriya kipe turayubaha pe, simpamya ko ariko byagenze. Nta bantu basinze bene ako kageni. Mushake amakuru neza.

abu innocent yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

CYANE CYANE ISHIMWE NA DIEUDONNE

JEAN yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

NUBUNDI ABANYENYANZA NABANYAMATIKU NTAGITUNGURANYEKUBA BASHWANA KUKO BAGIRA INZIKA NU RWANGO NTIGEZE MBONA AHANDI.BIRABABAJE

JEAN yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka