Bakame yakoranye imyitozo n’Isonga mbere yo kwerekeza muri Cameroon
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yaraye akoranye imyitozo n’ikipe y’Isonga kuri uyu wa kane tariki 12 Gashyantare 2015 mbere yo gufata indege ku wa gatanu asanga abandi mu gihugu cya Cameroon gukina umukino wa Confederation Cup.
Ikipe ya Rayon Sports idafite Bakame na Muganza, yageze i Doula muri Cameroon mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 11/2 aho yakoze imyitozo ku ma saha y’i saa 15:00 zo kuri uyu wa kane.

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports ,Ndayishimiye Eric, ndetse na rutahizamu wayo, Muganza Isaac, ntabwo bashoboye kujyana n’abandi bakinnyi kubera ikibazo cy’amazina yabo atandukanye ku byangombwa bafite mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Ubwo twari tumusanze mu myitozo y’Isonga ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, umunyezamu Bakame akaba yatangarije itangazamakuru ko habaye ikibazo mu mazina ye aho hamwe yitwaga Jean Luc ahandi akitwa Eric.

“Ababyeyi banjye banyise “Eric” ariko baje kumpindurira ibyangombwa banyita Jean Luc kubera bya bindi(byo kugabanya) by’imyaka”.
“Niriwe ku kigo k’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka ubu ibibazo byakemutse. Ejo turi bufate indege tujya muri Cameroon”.
Umunyezamu Bakame yakomeje avuga ko yavuganye n’abakinnyi bagenzi be bari muri Cameroon aho ngo umwuka bafite ubemerera kuzitwara neza ku mukino wo mu mpera z’icyumweru.
Ikipe ya Rayon Sports izakina na Panthère du Ndé yo muri Cameroon mu mukino w’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup uzaba ku wa gatandatu tariki 14/2/2015.
Jean d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rayon tugufatiye iry’iburyo
oh rayon tubari Inyuma peee