Amakuru agezweho ni uko iyo kipe yiyemeje guhindurira ikicaro cyayo mu karere ka Musanze.

Iki cyemezo kije gikurikira ibiganiro bikorerwa mu ibanga rikomeye iyi kipe imaze iminsi igirana n’umuherwe w’umwongereza witwa Goldon Clark wiyemeje kuyitera inkunga ndetse asaba n’ubuyobozi bw’iyi kipe kwimukira mu majyaruguru y’u Rwanda.
Impamvu ikekwa yateye uyu muherwe gusaba ikipe ya Rayon Sport kwimukira mu majyaruguru y’u Rwanda ngo yaba ari urugendo uyu munyemari aherutse kugirira mu birunga ubwo yasuraga ingagi bikamutera gukunda akarere ka Musanze.
Muri urwo ruzinduko uwo muherwe yagiriye mu Rwanda yegerewe n’abayobozi ba Rayon Sport bamugezaho ikibazo cy’ubukungu cyugarije ikipe yabo ndetse bamusaba kubatera inkunga.
Nyuma y’ibiganiro byamaze amezi atatu hagati y’impande zombi, Clark yemeye kugenera ikipe ya Rayon Sport miliyoni 5 z’amadorali ndetse asaba ko iyo kipe yakwimukira mu mugi wa Musanze aho uwo muherwa ateganya kubaka ibikorwa by’amajyambere byinshi.
Icyitonderwa : Umuntu wese usoma iyi nkuru yibuke ko uyu munsi ari tariki ya mbere Mata. Uyu munsi akaba ari umunsi wo kubeshya ("poisson d’avril" mu rurimi rw’igifaransa cyangwa se "April fool’s day" mu rurimi rw’icyongereza)
Kigali Today
National Football League
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
nari numiwe! noneho ibikona byari kutwita inzererezi
Iyi nkuru igabanyije icyizere nzagirira inkuru mutangaza. Abantu Bose babeshye, nintambara zavuka. Si byiza!
Ewana,ndabemeye2, uziko Narinemeye!Ark Nimukabeshye! Njyengiye Nokubaregape! Ntasoni?
uracyari uwa mbere muri ako kazi
hahahahahaaaaa nari mbyemeye gusa ntabwo byari kuba ari byiza kutuzerereza gikundiro.ariko uko byagenda lose iyo kipe nyiri inyuma who yajya hose
KBS ako KANU
mujye muyisabira cyane bavandi ndayikunda
Mura Babeshyi Pee!!Mwakagombye kubireka
ntugatukane we ntamu rayon utukana naho yo tuzayigwa inyuma nishaka ige cyabingo
murakoze kutubeshya gusa njye nari nabikemye kuko nta muntu nzi muri nyobozi ya rayon uva musanze
Ibi byerekana ko itangazamakuru rigirirwa icyizere na buri wese iyi nkuru ntangiye nyisoma bizege hagati nicinya icyara ariko ngeze ku musozo ndiseka.
Muzi gukina n’ubwenge bw’abantu kabisa!
Ewana kubera ukuntu nyikunda nunvaga aribyo gusa ibonye umutera nkunga nyawe ruhago yiwacu yakomera ariko Ferwafa ntiyifuzako twatera imbere niyompanvu umupira utazapfa uteye imbere :erega football murwanda bivuze Rayon sport