Atletico Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse n’ikipe y’umupira w’amagaru mu cyiciro cya mbere muri Esipanye (Atletico Madrid) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bemeje ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kumenyekanisha ubucyerarugendo bw’u Rwanda.

Ibi bikubiye mu itanganzo “RDB” yashyize hanze kuri uyu gatatu tariki 30 Mata 2025 aho ikipe ya Atlético Madrid izajya imenyekanisha ubucyerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu makipe yayo yose abagabo n’abagore.

Aya makipe azajya yambara “Visit Rwanda” mugihe cy’imyitozo ndetse n’igihe ikipe yishyushya igiye gukina bikazatangira mu mikino iyi kipe isigaje uyu mwaka ngo shampiyona irangire ndetse no mugikombe cy’isi cy’amakipe.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika yatangaje ko ubu bufatanye bugamije gukomeza kugira u Rwanda igicumbi cy’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, ashimangira ko Atlético de Madrid ari umufatanyabikorwa urubereye.
Ati “Ubu bufatanye budasanzwe na Atlético de Madrid bugaragaza intumbero y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo, no guteza imbere imikino. Indangagaciro zo kwigira, ikinyabupfura, no kuba indashyikirwa iyi Kipe isanganywe, bihuza cyane n’indangagaciro z’Igihugu cy’u Rwanda n’intambwe idasubira inyuma.”

Yakomeje agira ati “Binyuze muri ubu bufatanye, dufite intego yo kwerekana u Rwanda nk’ahantu heza ku bashoramari, ahantu habereye ubukerarugendo ku Isi, hamwe n’urubuga rwo kurera impano no kwagura amahirwe ku rubyiruko rwo muri Afurika binyuze muri siporo.”

Aya masezerano u Rwanda rwasinyanye na Atlético de Madrid azamara imyaka itatu kuko azageza tariki 28 Kamena 2028.

Aya kandi ari mu cyiciro cya “Premium” akubiyemo ko Atlético de Madrid izajya yamabara amagambo “Visit Rwanda” ndetse anagaragare muri Stade y’iyi Kipe ya Riyadh Air Metropolitano kimwe no ku zindi mbuga z’ikipe n’abafana hagacishwa ubutumwa bukangurira abantu gusura u Rwanda.

Uretse Atlético de Madrid, u Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano n’andi makipe atatu akomeye ku Mugabane w’i Burayi, aho rwatangiranye na Arsenal FC yo mu Bwongereza muri 2018, hakurikiraho Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa muri 2019, mbere yo gusinyana n’ikigugu cyo mu Budage, FC Bayern München.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka