Ikipe ya Marines yari yaranganyije na APR FC 1-1 ndetse na Rayon Sports bagatandukana gutyo mu mikino ikomeye yaherukaga gukinira i Rubavu, nubundi yatangiye umukino wo kuri uyu wa gatandatu ari yo igaragaza gushaka igitego kurusha As Kigali yari iya kabiri muri shampiyona.




Marine yari imbere y’abafana bayo, yaje gufungura amazamu ku munota wa 20 w’umukino, ku ikosa ry’umusore Kayumba Sotel wambuwe umupira na Mugenzi Bienvenu maze uyu akawushyikiriza Nzabonimpa Prosper wahise ahindukiza Batte Shamiru wari mu izamu.
Ass Kigali yatinze kwibona mu mukino ku buryo bugaragara, yaje no gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 33 w’umukino, ubwo Patrick Umwungeri yakoreraga ikosa Mugenzi Bienvenu mu rubuga rw’amahina, maze kapiteni wa Marines Muvunyi Haruna agatsindira ikipe ye igitego cya kabiri kuri penaliti.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibyo bitego 2-0. Mu gice cya kabiri As Kigali yakoze impinduka yinjizamo abakinnyi basatira Cyubahiro Jacques na Sugira Ernest, gusa ntibagira icyo bahindura mu mukino nubwo igice kinini cyawo cyakiniwe mu kibuga cya Marines.


Gutakaza uyu mukino, bivuze ko As Kigali ishobora kurushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere, mu gihe iyi yaba ibashije gutsinda Etincelles kuri iki cyumweru mu mukino na wo uzabera kuri stade Umuganda.
Mu yindi mikino, ikipe y’Isonga ibifashijwemo na Danny Usengimana, yabonye intsinzi yayo ya mbere muri shampiyona, ubwo yashoboraga gutsinda Espoir 1-0 mu mukino wabereye ku Kicukiro. Amagaju yatakaje umukino wayo wa kabiri mu rugo ubwo Gicumbi yayatsindiraga i Nyagisenyi 3-2 mu gihe igitego cya Mbakiye cyafashije Kiyovu gutsinda Mukura 1-0.
Ku Cyumweru tariki 08/02/2015
- Etincelles vs APR Stade Umuganda
- Musanze vs Rayon Sports Stade Ubworoherane
Urutonde rwa shampiyona
Ikipe imikino Amanota
- APR FC 14 32
- AS Kigali 15 28
- Police FC 14 24
- Gicumbi 16 24
- Amagaju 16 23
- Rayon S. 14 22
- Marines 15 21
- SC Kiyovu 15 20
- Espoir 16 18
- Sunrise 14 17
- Mukura 15 15
- Musanze 15 14
- Etincelles 15 14
- Isonga 15 07
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishimiye umwanya APR iriho, kandi ndayisaba gushyiramo ingufu igakomeza ikazanikira ,ndasaba kandi ko uko mushyira amanota n’imikino mwajya mushyiraho ni bitego ndetse nuko amakipe azajyenda ahura. Murakoze gukomeza kudukorera ibyo tubasaba. Imana ibane namwe.
uyu munsi APR insindire entencelles dukomeze dushyiremo intera ndende hagati yacu na AS KIGALI
Nishimiye Umwanya Apr Ihagazeho
Umupira uridunda koko
gusa AS Kigali niyisubireho kuko umujyi Wa Kigali turashaka igikombe