Arsenal na Airtel basinye amasezerano y’ubufatanye
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na sosiyete y’itumanaho Airtel Africa, tariki 28/06/2012, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu azafasha Airtel kwamamaza ibikorwa byayo mu bihugu bitanu Airtel ikoreramo ari byo Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda.
Amasezerano kandi azafasha Arsenal kugera ku bafana bayo basaga miliyoni 40 hirya no hino ku mugabane w’Afurika.
Abakiliya ba Airtel muri Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda nabo bazabona amahirwe yo kujya batsindira amatike yo kujya kureba imikino ya Arsenal ndetse bajye banoherezwa amakuru arebana na Arsenal ku buntu muri telefone zabo.
Muri ayo masezerano kandi harimo n’ingingo zemerera Airtel kuzaba sosiyete ya telefone zigendanwa igomba kuzakorana na Arsenal igihe izaba itangiye uruzinduko muri Nigeria (the 2012 Arsenal Tour to Nigeria); nk’uko byatangajwe na Afrique Jet.
Arsenal izanatera inkunga Airtel muri gahunda yatangije muri Africa yo guteza imbere football mu rubyiruko kugira ngo bahe amahirwe abahungu n’abakobwa bafite impano ya ruhago mu marushanwa azajya abera mu bihugu bitandukanye.
Abazajya batsinda amarushanwa bazajya bahabwa amahirwe yo guhabwa amahugurwa ya siporo ku bufatanye bwa Airtel n’abafatanyabikorwa bayo. Arsenal nayo yiyemeje kuzajya itanga abatoza kabuhariwe muri ruhago bo ku mugabane w’uburayi batojwe na UEFA.

Andre Beyers, ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Airtel Africa asanga aya masezerano ari ingirakamaro cyane. Yagize ati « Abakunzi ba ruhago muri Africa bazwiho kugira urukundo no kwitangira uwo mukino usumba indi yose. Ubuhanga n’ubunararibonye bya Arsenal mu gukorana n’Abanyafrika kabuhariwe muri ruhago bizatuma ubu bufatanye bugera ku rwego rushimishije kandi bubyazwe n’umusaruro ukomeye haba ku bafana ndetse n’abakinnyi ba ruhago b’ejo hazaza ».
Vinai Venkatesham ushinzwe iby’ubufatanye n’amahanga muri Arsenal we yagize ati: “Nshimishijwe no kwakira Airtel mu muryango wacu w’ubufatanye mu by’ubucuruzi. Iyi ni inshuro ya kabili tugize amasezerano y’igihe kirekire ku mugabane kandi turifuza kuzagera kuri byinshi dufatanyije na Airtel, duhereye ku ruzinduko rwacu ruzatangira mu minsi mike muri Nigeria mu kwezi kwa munani. Iki ni ikimenyetso cy’uko dukunda umubane w’Africa kuko ifite uruhare mu kujya mbere kwa Arsenal mu rwego mpuzamahanga”.
Uruzinduko rwa Arsenal muri Nigeria mu kwezi kwa munani 2012 ruzaba rubaye urwa kabili aba Gunners bagiriye ku mugabane w’Afurika. Uruherutse rwabereye muri Afurika y’Epfo mu 1993.
Mu ruzinduko rwa Arsenal muri Nigeria muri uyu mwaka (2012), Ikipe ya Arsenal ya mbere izakina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles) tariki 05/08/2012.
Airtel irarimbanyije mu bikorwa byo kwitegura no guhitamo abakiliya bayo bazahabwa amahirwe yo kureba uwo mukino no kuganira n’abakinnyi ba Arsenal mu mujyi wa Abuja.
Gasana Marcellin
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|