Tony Adams, umwe mu bakinnyi b’ibihangange babayeho mu mateka ya Arsenal uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, niwe washyikirije ubwo butumwa Perezida Kagame mu rugo rwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3/5/2014.

Nyuma yo guhura n’umukuruw’u Rwanda, Tony Adams, yatangaje ko asanga Abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza kandi ukunda siporo. Ati “Akunda siporo, akunda umupiraw’amaguru. Ni ikintu gikomeye rero ku Rwanda kuba rwaragize amahirwe yo kuba rufite umuyobozi mwiza nk’uyu.”
Minisitiri w’UmuconaSiporo, ProtaisMitali, wari waje aherekeje uyu Adams ukomoka mu Bwongereza, yatangaje ko Perezida Paul Kagame yasabye Tony Adams gukomeza umubano mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ati “Habaye ibiganiro byiza ndetse Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uretse kumushimira, yanamusabye ko bazakomeza umubano n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru.”
Tony Adams ufatwa nk’umwe mu ba kapiteni b’ibihe byose ikipe ya Arsenal yagize, yemereye Perezida Kagame ko “azakora ibishoboka kugira ngo umubano ukomeze.” Yanemeye no kuzaba umuvugizi w’u Rwanda muri rusange cyane cyane ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tony Adams yatangaje ko yashimishijwe no guhurana Perezida Kagame, aho banaganiriye kuri Arsenal n’imikinire yayo. Gusa ngo yatangajwe no kwicisha bugufi kwe.
Ati “Yanyibukije cyane Nelson Mandela mu myaka ishize. Icyantangaje cyane ni uburyo yicisha bugufi. Acishije macye kandi hari ibintu byinshi bikomeye bigaragara yakoreye iki gihugu.”
Tony Adams yaje mu Rwanda atumiwe na kompanyi y’itumanaho ya Airtel, muri gahunda yayo yiswe ‘Airtel Rising Stars’ yo guhugura abana bato bafite impano mu mupira w’amaguru.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo hashojwe amahugurwa yari amaze icyumweru yitabiriwe n’abana 28, barimo abahungu 16 n’abakobwa 12. Bari biganjemo abo mu Rwanda n’abaturutse muri Uganda, Nigeria, Ghana na Zambia.
Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal, ndetse akaba adatinya kugaragaza ibyishimo cyangwa akababaro aterwa n’iyi kipe bitewe n’uburyo iba iri kwitwara muri iyo minsi.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza turabyishimiye kuba umukuru wacu arsenal baramuhaye umwenda wundwibutso kdi natwe aho turi turabakurikirana every day ndi umunyeshuri KAGEYO TVET SCHOOL ihereye BYUMBA GICUMBI murakoze