Amezi atandatu nta mushahara,Muhanga FC amahirwe yo kuzamuka yayoyotse
Ikipe y’akarere ka Muhanga yaraye itsinzwe n’ikipe ya Bugesera mu mikino ibanza ya 1/2 y’icyiciro cya 2,aho yatsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 2-0,bikaba biyisaba kuzatsinda byibuze ibitego 3-0 ngo ibashe kwerekeza mu cyiciro cya mbere
Mu mikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza y’icyicro cya kabiri,ikipe ya Bugesera yiyongereye amahirwe yo kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere,nyuma yo gusanga ikipe ya Muhanga ku kibuga cyayo (Stade ya Muhanga),iyihatsindira ibitego bibiri ku busa.
Ibitego byose by’iyi kipe ya Bugesera byatsinzwe mu gice cya kabiri,aho icya mbere cyatsinzwe na Abedi Biramahire mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Bigiraneza Rachid murumuna wa Ndahinduka Michel (Bugesera) ukina muri APR Fc.

Gutsindwa kwa Muhanga byageretswe ku musifuzi
Nyuma y’uyu mukino twegereye umutoza wa Muhanga ari we Rutayisire Edouard,maze adutangariza ko kuba batsinzwe uyu mukino,harimo n’uruhare rw’umusifuzi avuga ko yabibye kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma.
Umutoza wa Muhanga ati "Niba mwarebye uyu mukino,umusifuzi yatwibye kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma,igitego cya mbere habayeho kurarira,umusifuzi wo ku ruhande yabyihoreye kandi abasifuzi bakomeje kugenda batubangamira cyane"
Nta cyizere cyo kuzamuka,Komite ntacyo iri gukora
Mu kiganiro kandi twagiranye n’umutoza wa Muhanga yakomeje kutugaragariza ko komite nayo nta kintu kidasanzwe iri gukora ngo morale y’abakinnyi izamuke,ndetse anadutangariza ko abakinnyi bafitiwe ibirarane by’amezi atandatu.
"Sinacika intege,gusa kwitwara neza bizaterwa na Komite kuko urebye nta mbaraga zidasanzwe bashyizemo,badufitiye imishara y’amezi atandatu,gusa ntitwakwivumbura ,ahubwo njye ngomba gutera akanyabugabo aba bana maze bakazishyuza nyuma"Umutoza Rutayisire aganira n’itangazamakuru
Usibye uyu mukino kandi mu karere ka Rwamagana naho hari habaye undi mukino ubanza wa 1/2,aho ikipe ya Rwamagana iwayo yanganije n’ikipe ya SORWATHE y’i Kinihira 1-1.
Imikino yo Kwishyura
Ku wa Gatandatu, 11/07/2015
Bugesera Fc vs AS Muhanga (Eto Nyamata, 14.30)
Sorwathe Fc vs Rwamagana Fc (Kinihira, 14.30)
Nyuma y’iyo mikino ebyiri zizabasha gukomeza,zizahita zibona itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere,zigasimbura ikipe ya Etincelles Fc n’Isonga FC zamanutse mu cyiciro cya 2.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UBU SE MAMA MUHANGA IZABASHA KUBIKORA KUKIBUGA CYA BUGESERA NI FOREVER IMUHANGA IKIBANGU