Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitegura iryo rushanwa rizamara ibyumweru bibiri, yakinnye imikino ya gicuti irimo uwo yakinnye na Uganda i Kampala, amakipe yombi akanganya ubusa ku busa.
Aya makipe kandi ari no mu itsinda rimwe muri CECAFA, azahura mu mukino wayo wa mbere uzabera kuri Machakos Stadium ku wa gatanu tariki ya 29/11/2013. U Rwanda kandi ruri kumwe mu itsinda na Eritrea na Sudan.
Ikipe y’u Rwanda irimo gushaka igikombe cya CECAFA cya kabiri mu mateka yayo, nyuma y’icyo yatwaye mu 1999. Mu mikino ya CECAFA yebereye muri Uganda umwaka ushize, Amavubi yagarukiye muri ¼ cy’irangiza asezerewe na Tanzania.
Mu bakinnyi umutoza Nshimiyimana Eric yajyanye muri CECAFA, ntihagaragaramo Nirisarike Salomon wari wakinnye umukino wa gicuti na Uganda kuko yamaze gusubira mu ikipe ye ya Royal Antwerp mu Bubiligi, kimwe na Ngabo Albert, Mugabo Gabriel na Jimmy Mbaraga bari bakinnye na Uganda ariko bakaba batajyanywe muri Kenya.
Dore abakinnyi 20 umutoza Eric Nshimiyimana ajyanye mu gikombe cya CECAFA:
Abanyezamu: Jean Claude Ndori, Jean Luc Ndayishimiye and Marcel Nzarora;
Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga, Emery Bayisenge, Mwemere Ngirishuti, Fitina Obalenga, Ismail Nshutinamagara, James Tubane and Abouba Sibomana;
Abakina hagati: Jean Baptiste Mugiraneza, Mohamed Mushimiyimana, Haruna Niyonzima, Jean Claude Iranzi, Fabrice Twagizimana na Andrew Buteera;
Abakina imbere: Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge, Hussein Cyiza Mugabo na Michel Ndahinduka.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|