Amavubi yerekeje muri Afrika y’epfo mu mukino wo gusuzuma abakinnyi
Nyuma y’igihe kigera ku cyumweru bakora imyitozo,ikipe y’igihugu "Amavubi" yerekeje muri Afrika y’epfo gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Johannesbourg guhera ku i Saa Cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Kuri Stade Amahoro kuri uyu wa mbere,abakinnyi bagera kuri 18 bayobowe n’umutoza Johnny McKinstry bakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko bahaguruka na Rwandair i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa mbere.

Iyi kipe y’igihugu Amavubi,ikaba yakoraga imyitozo yo gutegura umukino uzahuza Afurika y’Epfo n’u Rwanda uzabera kuri Sitade ya Kaminuza ya Johannersburg saa 15:00 kuwa Kabiri tariki 28/07/2015.


Mu kiganiro twagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,yavuze ko uyu mukukino uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya CHAN ndetse n’umukino wa Ghana,aho ndetse kandi uyu mukino uzaba ufasha abakinnyi bashya kumenyera.
McKinstry ati "Uyu ni umukino wo gusuzuma bamwe mu bakinnyi,twatsindwa,twanganya,twatsinda,nta kidasanzwe bizaba bivuze ,icya ngombwa ni ukureba uko abakinnyi bahagaze,gusuzuma niba abakinnyi bamaze kwiyumva mu buryo bw’imitoreze"




Abakinnyi 18 berekeje muri Afrika y’epfo
Mu izamu : Olivier Kwizera na Eric Ndayishimiye
Abakina inyuma: Celestin Ndayishimiye, Fitina Omborenga, Jean Marie Rukundo, Faustin Usengimana, Amani Uwiringiyimana na Fabrice Twagizimana
Abakina hagati : Amran Nshimiyimana,Tumaini Ntamuhanga, Innocent Habyarimana, Amini Muzerwa, Kevin Muhire, Savio Dominique Nshuti na Jacques Tuyisenge.
Abakina imbere : Danny Usengimana, Isaie Songa na Ernest Sugira
Nyuma y’umukino w’Afurika y’epfo, Amavubi azerekeza muri Ecosse ku itariki 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino ya gicuti igera kuri itatu n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu,
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
AMAVUBITUYIFURIJE,INSINZI
mbifurij’itsinzi.ndabona barikujyana (mvuyekure emery)