Nyuma yo gutsindirwa ibitego bibiri ku busa muri Zambia mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Zambia “Chipolopolo”, itsinda ryari kumwe n’Amavubi ryasuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abakinnyi n’abayobozi b’ikipe y’igihugu ya Zambia bahitanwe n’impanuka y’indege yabaye ubwo iyi kipe yerekezaga muri Senegal gukina umukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka w’1994.

Ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015, ikipe y’igihugu yabanje gukora imyitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru Johnny McKinstry aho intego yari ukwigisha abakinnyi gukina bagumana umupira, ndetse no gufasha abakinnyi kuzasubira mu makipe yabo batarasubiye inyuma mu rwego rw’imikinire.
Nyuma y’iyo myitozo itsinda ryavuye mu Rwanda riyobowe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaulle basuye aho iyi mibiri yashinguye mu Mujyi wa Lusaka hafi ya Stade Amavubi yatsindiwe ho ndetse yanitiriwe izo ntwari izwi ku izina rya National Heroes Stadium.

Biteganyijwe ko Amavubi agera i Kigali ku wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015 ku isaha ya Saa sita n’iminota makumyabiri. Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bazahita berekeza mu gihugu cya Misiri gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya National Al Ahly, aba Rayon Sports bakerekeza mu mwiherero wo kwitegura ikipe ya Zamalek, naho abandi bakerekeza mu makipe yabo mu kwitegura Shampiyona ikomeza ku wa gatandatu.

Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba nabo bagiye mubutembere