Umutoza w’Amavubi, Milutin Sredojevic ‘Micho’, yahagurukanye abakinnyi 20 mu bakinnyi 26 bari bamaze iminsi mu myitozo. Bakigera i Kampala bashyizwe muri Sports View Hotel ari nayo bazabamo kugeza irushanwa rirangiye.
Mu bakinnyi batagiye i Kampala hagaragaramo Djabiri Mutarambirwa wa Kiyovu Sport na Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’ wa Rayon Sport, bari bamaze iminsi bigaragaza mu myitozo, ndetse banitwara neza mu makipe basanzwe bakinamo.
Mbere yo kwerekeza muri Uganda, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa gicuti na Namibia i Kigali, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2. Yanakinnye na barumuna babo bo mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 bayitsinda ibitego 4-0.
Ikipe y’u Rwanda, iri mu itsinda rya gatatu ririmo Zanzibar, Malawi na Eritrea, ikazakina umukino wayo wa mbere na Malawi tariki 26/11/2012.
Itsinda rya mbere ryiswe’ iry’urupfu’, rigizwe na Uganda izakira iyi mikino, Kenya, Ethiopia izakina igikombe cya Afurika umwaka utaha ndetse na Soudan y’Amajyepfo. Umukino ufungura irushanwa izahuza Uganda na Kenya tariki 24/11/2012.

Muri buri tsinda hazazamukamo amakipe abiri yabonye amanota menshi, kimwe n’amakipe azaba yabaye aya gatatu ariko yararushije andi kwitwara neza, (Best Losers) yose uko ari umunani akazahita ajya muri ¼ cy’irangiza.
Imikino ya ¼ cy’irangiza izaba tariki ya 3-4/12/2012, naho iya ½ cy’irangiza ikinwe tariki ya 6/12/2012, mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 8/12/2012.
Mu irushanwa rya CECAFA riheruka kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania, u Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Uganda hitabajwe za penaliti, ukaba ari nawo mukino wonyine rwatsinzwe mu irushanwa ryose.
Urutonde rw’abakinnyi 20 b’Amavubi bari i Kampala:
Abanyenzamu: Ndoli Jean Claude, Ndayishimiye Jean Luc na Nzarora Marcel
Abakina inyuma: Nsutinamagara Ismael, Bayisenge Emery, Mwemere Ngirinshuti, Bariyanga Hamdan, Twagizimana Fabrice na Rusheshangoga Michel
Abakina hagati: Niyonzima Haruna, Iranzi Jean Claude, Ntamuhanga Tumaini, Mugiraneza Jean Baptiste, Tibingana Charles, Nshimiyimana Imran na Uwimana Jean d’Amour
Abasatira: Birori Daddy, Sina Jerome, Mbaraga Jimmy na Mubumbyi Barnabe
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwajya mutumenyesha amasaha n’amastades imikino irzaberaho maze tukajya kwifanira ikipe yacu kuko tutumva urubuga rwimikino. murakoze turi PAMPALA.
Tuyifurije intsinzi gusa bagabanyemo amatiku