
Amavubi yari amaze iminsi ari mu myiteguro
Nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) iri mu mwiherero n’imyitozo yo gutegura amarushanwa ya CECAFA azahuza abatarengeje imyaka 23, birangiye u Rwanda rutangaje ko rutakitabiriye ayo marushanwa.
Impamvu yatanzwe ni uko hari ingamba zashyizweho n’u Rwanda zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse FERWAFA ikaba yanatangaje ko ikipe ya Scandinavia itazitabira CECAFA y’amakipe y’abagore.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|