Amavubi azakina na Congo Brazzaville mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) nyuma yo gusezerera Libya iyitsinze ibitego 3-0 i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 31/5/2014, izakina na Congo Brazzaville mu cyiciro cya kabiri (round 2) cy’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Nyuma yo gutsinda Libya, ikipe y’u Rwanda yategereje umunsi umwe kugirango imenye ikipe zizahura hagati ya Namibia na Congo Brazzaville kuko zo zakinnye umukino wazo wo kwishyura kuri iki cyumweru.

Nyuma yo gutsinda igitego 1-0 muri Namibia, ikipe ya Congo Brazzaville yitwaye neza mu rugo i Pointe Noire, maze ihatsindira ibitego 3-0 byatsinzwe na Ganvoula, Fodé Doré, na Ladislas Douniama, maze bituma ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Amavubi yishimiye gusezerera Libya azakina na Congo Brazzaville mu cyiciro gikurikiyeho.
Amavubi yishimiye gusezerera Libya azakina na Congo Brazzaville mu cyiciro gikurikiyeho.

Na mbere y’uko bamenya ikipe bazahura mu cyiciro cya kabiri cy’ayo majonjora, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Haruna Niyonzima bamaze gutsinda Libya yadutangarije ko ikipe yose bazahura nayo bagomba kuzayitsinda kuko ngo benshi batizeraga ko basezerera Libya.

Yagize ati “Ikipe yose yaba Congo cyangwa Namibia tuzayitegura neza kandi twigirire icyizere, nk’uko twabikoze uyu munsi dusezerera ikipe ikomeye nka Libya n’izindi tuzazitsinda.

Mu mupira w’amaguru byose birashoboka, ni abakinnyi 11 kuri 11, icya mbere ni ukwitegura neza, buri wese urebwa n’umupira yaba ‘federation’, abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana bagatanga umusanzu wabo”.

Congo Brazzaville yasezereye Namibia niyo izabanza kwakira Amavubi.
Congo Brazzaville yasezereye Namibia niyo izabanza kwakira Amavubi.

Umukino ubanza uzabera muri Congo tariki 18/7/2014 naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri umukino ubanza ubaye. Ikipe izatsinda muri iyo mikino ibiri, izahita ijya mu itsinda rya mbere ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudan.

Mu makipe y’ibigugu byo mu karere, Uganda yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gusezerera Madagasacar ku giteranyo cy’ibitego 2-2 ariko Uganda yari yarabashije kwinjiza igitego hanze bituma ikomeza.

Kenya yasezereye ibirwa bya Comores ku giteranyo cy’ibitego 2-1, Tanzania ikomeza nyuma yo gutsinda Zimbabwe ku giteranyo cy’ibitego 3-2, naho u Burundi busezererwa na Botswana nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka