Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye gukora imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura umukino wa gicuti ifitanye na Tanzania tariki 23/1/2015 i Mwanza.





Yari imyitozo ya mbere y’umutoza mushya Lee Johnson wahawe Amavubi nyuma y’igenda rya Constantine aho nkuko byagaragaye intego kwari ukwigisha abakinnyi guhanahana mu kibuga kurusha ibindi byose.
Abakinnyi bose bakina imbere mu gihugu bahamagawe bakaba , hanarimo abasore babiri ba APR FC Nshutinamagara Ismael Kodo na Kwizera Olivier bagaragaza imbaraga nubwo mu minsi ishize bari bagize utubazo tw’imvune.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima akaba ari we utabonetse mu myitozo yo kuri uyu wa mbere ndetse no kuri uyu wa kabiri akaba atagaragara aho biteganyijwe ko azahurira n’ikipe muri Tanzania.
Aganira n’itangazamakuru, Lee Johnson utoza Amavubi, yatangaje ko yishimiye urwego aba bakinnyi yabasanzeho.
“Ni abakinnyi beza bagize ibihe byiza mu minsi yashize, bityo nta kintu gikomeye nzahindura mu mikinire yabo”,Lee Johnson nyuma y’imyitozo ya mbere.
Yakomeje ati: “Yari imyitozo ya mbere, ntabwo abakinnyi benshi ndabamenya gusa muri rusanjye nabonye bitwaye neza”.
“Nahisemo guhamagara abakinnyi barengeje imyaka kuko biba byiza iyo ufite ikipe y’abakiri bato ukomgeramo abafite ubunararibonye birafasha”.







Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka i Kigali kuri uyu wa gatatu yerekeza i Mwanza mbere yo gukina na Tanzania kuwa gatanu tariki 23/1/2015.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bitewe Nukazi Mbandimo Simperuka Kumva Urubuga Rw’imikino Mwatubwira Ikipe Irikumwanya Wambere Ngewe Ndi Umufana Kotedivari Irikumwanya Wakangahe?