Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru Amavubi yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gutsinda kuri penaliti ikipe ya Sudan, mu mukino wa kimwe cya kabiri w’iri rushanwa riri kubera muri Ethiopia, wazihuje kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 1-1, nyuma y’uko Amavubi yishyuye igitego yari yatsinzwe, bigatuma bagera muri penaliti aho Amavubi yatsinze Sudani penaliti 4-2.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa,maze hongerwaho iminota 30,ikipe ya Sudan iza guhita ibona igitego ku munota w’ijana w’umukino gitsinzwe na Athir Babkiir cyahise kinaba icya 5 atsinze muri iri rushanwa.
Ikipe y’igihugu Amavubi nayo ntiyacitse intege ikomeza gushaka uko yakwishyura,maze ku munota wa 112,Mugiraneza Jean Baptiste yaje guha icyizere abanyarwanda maze abona igitego cyo kwishyura cyahise kiberekeza kuri Penaliti.

Ikipe ya Sudan yari yakomeje kugaragaza ko ifite icyizere cyo gusezerera u Rwanda kuri Penaliti,gusa Amavubi abifashijwemo na Penaliti 4 zinjijwe na Haluna Niyonzima,Tuyisenge Jacques,Djihad Bizimana,ndetse by’umwihariko na Ndayishimiye Eric Bakame wabashije gukuramo Penaliti ya Sudan,Amavubi yahise abona itike yo gukina umukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu aho bazahura na Uganda yasezereye Ethiopia kuri penaliti.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amavubi kuba adatwaye igikombe biratubaje
Mukuri dutegereje igikombe uyu munsi uwiteka adufashe abanyarwanda twese byumwihariko njye Hakizimana sylivin Nyarubaka sector,District.kamonyi.insinzi nitahe iwacu amen!!!!!
God bless Amavubi.
nishimiye kuba ikipe ikomeje guhesha igihugu agaciro nibakomerezaho tubari nyuma.
twishimiye itsinzi yikipeyacu yamavubi nikomereze aho tuyirinyuma.
DUSHIMYE IMANA!KANDI BARIYA BAHUNGU BAKOMEZE BAZATUZANIRE IGIKOMBE.
Uwiteka ahe abakinnyi bacu umugisha.tubifurije insinzi bazagarujane igikombe.
Amavubi tuyari imyuma nakomereze aho n’igikombe tuzagitwara
Welldone amavubi turayashyigikiye
Ni byiza.
Rayonsports fc yo byagenze bite?
Ni byiza.
Rayonsports fc yo byagenze bite?