Amavubi U20 yatsinzwe n’u Burundi mu mukino wo kwitegura imikino mpuzamahanga
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru yatsinzwe n’iy’u Burundi igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kane tariki 27/03/2014, umukino ukaba wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Igitego kimwe rukumbi cy’u Burundi cyabonetse ku munota wa 65 ubwo uwitwa Bizimana Hassan yatunguraga umunyezamu Kwizera Olivier na ba myugariro b’u Rwanda akabatsindana igitego ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Muri uwo mukino warebwe n’abafana baringaniye cyane ko byari umunsi w’umubyizi, u Rwanda rwarushije u Burundi kwiharira umupira no kubona amahirwe menshi imbere y’izamu, ariko Cyiza Mugabo Hussein na Itangishaka Blaise bari bashinzwe gusatira, bananirwa kubona igitego.

Igice cya kabiri, cyari gifite isura itandukanye n’iy’icya mbere, kuko ikipe y’u Burundi yasimbuje abakinnyi benshi kandi bose bagaragazaga ko bari ku rwego rwiza, mu gihe u Rwanda rwasimbuje abakinnyi babiri gusa.
Izo mpinduka zatumye ikipe y’u Burundi itangira kwiharira umupira ndetse iranasatira cyane binatanga umusaruro ubwo rutahizamu Bizimana Hassan yacungaga ba myugariro b’u Rwanda bari bahagaze nabi, maze umupira mugenzi we yari ateye uva muri koroneri ahita awuboneza mu ncundura.
Impinduka ebyiri umutoza w’u Rwanda Richard Tardy yakoze, akinjiza mu kibuga Nova Bayama na Bizimana Djihadi zongereye imbaraga cyane ku ikipe y’u Rwanda, ndetse n’amahirwe yo kwishyura araboneka mu minota ya nyuma ariko abasatirizi Noba Bayama na Cyiza Hussein Mugabo bananirwa kubona igitego, umukino urangira ari intsinzi y’u Burundi.
Umutoza w’u Burundi, Rainer Willfeld, yavuze ko yagowe cyane no kubona intsinzi kuko ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino atamenyereye, ngo bikaba byamufashije kwitegura neza kuzahangana n’ikipe ya Djibouti ndetse n’andi makipe bazagenda bahura mu byiciro bizakurikiraho nibaramuka bakomeje.

Umufaransa Richard Tardy utoza ikipe y’u Rwanda wagaragaje akababaro nyuma yo gutsindwa, yemera ko yakinnye neza mu gice cya mbere ariko abasore be bakananirwa gutsinda hakiri kare.
Gusa ngo mu gice cya kabiri yarushijwe n’u Burundi kubera ko abakinnyi be bari bananiwe guhuza umukino, akaba ngo agiye kongerera abasore be imyitozo bakazagera muri Gicurasi biteguye neza guhangana na Gabon, kuko ngo hari n’abandi bakinnyi batakinnye bazaba biyongereyeho.
Amakipe yombi, u Rwanda n’u Burundi, ari kwitegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha wa 2015. U Rwanda ruritegura gukina na Gabon muri Gicurasi uyu mwaka, naho u Burundi buzakina na Djibouti tariki 04/04/2014. U Rwanda rwagombaga kubanza gukina na Sudan y’Epfo, ariko rwakomeje mu cyiciro gikurikiyeho nta mukino ubaye kuko Sudani yikuye mu marushanwa.

Ikipe y’u Rwanda yakinnye idafite abakinnyi batatu bajyanye na AS Kigali muri Maroc, idafite kandi Sibomana Patrick wavunitse ndetse n’undi mukinnyi witwa Shema ukina mu Bufaransa utaraje kubera kubura impapuro z’inzira.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iheruka kwitwara neza mu myaka itanu ishize ubwo yageraga muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cyari cyabereye mu Rwanda muri 2009, ariko nyuma yabwo ntabwo irongera kubone itike y’igikombe cya Afurika.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|