Amavubi U20 yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (Amavubi U20) yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012.

Ikipe y’igihugu imaze iminsi ikorera imyitozo i Rubavu kuri Stade Umuganda yitegura umukino izakina na Mali mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Patrick Sibomana, icya kabiri gitsindwa na mugenzi we bakinana mu Isonga myugariro FC Faustin Usengimana, icya gatatu gitsindwa na Rutahizamu wa APR FC Kipson Atuheire naho icya kane gitsindwa na Hamidou Ndayisaba, rutahizamu w’Isonga FC.

Etincelles yarangiye shampiyona iri ku mwanya wa 7, muri uwo mukino yakinishije abakinnyi bakiri batoya kandi bashyashya arimo kugerageza, dore ko benshi mu bakinnyi bayo yari isanganywe barangije amasezerano abandi bakigendera.

Kuba barimo kuzamura abana batoya biri mu ntego ubuyobozi bw’iyo kipe bwihaye nk’uko banabisabwe na Hassan Bahame, umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba n’Umuyobozi w’icyunahiro w’iyo kipe yambara umutuku n’umweru.

Amavubi U20 yakinnye na Etincelles mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo umutoza Richard Tardy n’abamwungirije batoje abo bakinnyi biganjemo abakina mu Isonga FC.

Ikipe y’u Rwanda izava i Rubavu kuwa gatatu tariki 11/07/2012, ize gukomereza imyitozo i Kigali aho izava yerekeza muri Tanzania gukina umukino wa gicuti n’ikipe yaho ya bagenzi babo mu mukino uzaba ku wa gatandatu tariki 14/07/2012, i Dar Es Salaam.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bahungu bacu ndareba bagerageza ariko bashyiremo agatege kandi tubari inyuma biyame ababaca intege ngo ntacyo bashoboye kuko nizibika zarama

robeert yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka