Amavubi U20 arakina n’u Burundi umukino wa gicuti
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri gutegura umukino wa gicuti n’ikipe y’u Burundi bazakina kuwa kane tariki ya 27/03/2014 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.
Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha, u Rwanda ruzakina n’ikipe y’igihugu cya Gabon muri Gicurasi uyu mwaka kuko rwagombaga kuzakina na Sudani y’Epfo mu majonjora y’ibanze, ariko icyo gihugu gishya no mu mupira w’amaguru gitangaza ko kitazitabira amarushanwa.

Ikipe y’u Burundi izakina n’iy’u Rwanda yo iri kwitegura kuzakina n’igihugu cya Djibouti kuwa 04/04/2014.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy aravuga ko uwo mukino uzamufasha kureba neza urwego abakinnyi bariho mbere yo kwinjira mu marushanwa.

Mu kwitegura uyu mukino ngo yahamagaye n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Rwigema Yves, Neza Anderson, Nkinzingabo Fiston baba muri Espagne, aho bamaze umwaka bakina mu ikipe ya FC Valence y’ingimbi.
Abandi bakinnyi nka Alfred Mugabo ukinira ingimbi za Arsenal mu Bwongereza na Shema ukina mu Bufaransa ntibazakina uyu mukino u Rwanda ruzakina n’u Burundi kuko batabonye impapuro z’inzira ngo baze mu Rwanda. Aba bariyongera ku bandi bakinnyi batatu ba AS Kigali batazaboneka kuko bajyanye n’ikipe yabo muri Maroc.

Umukino w’u Rwanda n’u Burundi mu batarengeje imyaka 20, uje nyuma y’uwahuje amakipe makuru i Bujumbura kuwe 05/03/2014, ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|