Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda ni ikipe yagakwiye gutoranwa hakurikije imyitwarire y’abakinnyi muri icyo gihe ikipe ihamagawemo,gusa rimwe na rimwe hari igihe ihamagarwa ugasanga siko abantu bose bayemeranwaho.

Muri iyi minsi, mu ikipe haje kongerwamo imbaraga,aho Mashami Vincent yagizwe umutoza wungirije uhoraho,ndetse na Ibrahim Mugisha agirwa umutoza w’abazamu uhoraho,ibintu byashimwe na benshi cyane ko basigaye babona umwanya uhagije wo gukurikirana abakinnyi ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda.
Kigali Today ikaba yarabashije gukora urutonde rwa bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwitegura CHAN ndetse n’indi mikino mpuzamahanga.
Abakinnyi bagakwiye gutekerezwaho
Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali)

Uyu musore yahoze akinira APR Fc,aho yayigiyemo nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’si cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique,nyuma aza kugira imvune yatumye amara igihe kinini adakina umupira w’amaguru,gusa aho akiriye yaje kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2015/2016
Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports)

Uyu musore ukiri muto, ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports,ikipe yagiyemo avuye mu Isonga,gusa kuva yayigeramo yahise afata umwanya uhoraho mu kibuga hagati,akaba ari n’umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we bari kugaragara muri iyi shampiona.
Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports)
Uyu we si ubwa mbere yaba ahamgawe mu ikipe y’igihugu,gusa kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu Isonga,ntiyakunze kubona umwanya uhagije wo gukina,gusa iminota yabashaga gukina,yagenda agaragaza impinduka. Nyuma y’aho umutoza David Donadei atandukaniye na Rayon Sports,Savio yaje guhabwa umwanya ku mukino wahuje Rayon Sports na APR Fc,aho uyu musore nawe ukiri muto yaje kwigaragaza ku buryo bukomeye muri uyu mukino.

Manzi Thierry (Rayon Sports)

Uyu myugariro wa Rayon Sports,nawe ni umwe mu bakinnyi batunguranye muri Shampiona nyuma yo kuva mu ikipe ya Marines uyu mwaka,akaza ndetse agahita anafata umwanya twavuga ko uhoraho kugeza ubu,ndetse we na mugenzi we bakinana ari we Munezero Fiston bakaba barahise batwara umwanya wa Tubane James wari usanzwe abanzamo
Munezero Fiston (Rayon Sports)

Ni umukinnyi ufite Se w’umunyarwanda na Nyina ukomoka i Burundi,uyu musore yaje muri Rayon Sports avuye i Burundi,gusa yanyuze mu ikipe ya Sunrise ayikina imikino "Agaciro Development fund tournament",gusa yaje guhita yerekeza muri Rayon Sports ndetse akaba nawe asa nk’uwamaze kubona umwanya kugeza aho shampiona igeze.
Rwatubyaye Abdul (APR Fc)
Myugariro w’ikipe ya APR Fc, uyu nawe yaje kubona umwanya wo kugaragaza cyane ubushobozi mu ikipe ya APR Fc,nyuma yaho Emery Bayisenge yerekeje muri Autriche n’ubwo bitaje kumuhira ngo asinyire ikipe yari yerekejemo. Mu gikombe cya CECAFA cyabereye muri Tanzania,yakomeje kugenda yitwara neza ndetse no muri iyi Shampiona akaba agaragaza ko afatiye ikipe ye runini.
Rachid Kalisa (Police Fc)
Uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Police Fc, ni umwe mu bakinnyi barikwitwara neza,gusa ariko ajya anyuzamo agahamagarwa ariko mu ikipe y’igihugu iheruka kwerekeza mu mwiherero wabaye mu gihugu cya Maroc,uyu mukinnyi n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bitwara neza mu kibuga hagati ntiyanshije guhamagarwa.
Ngabo Albert (APR Fc)
Uyu ni umwe mu bakinnyi bakunze kugarukwaho cyane iyo hahamagawe ikipe y’igihugu. Uyu ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri APR Fc,ndetse akaba rimwe na rimwe yifashishwa ku ruhande rw’iburyo. Uyu mukinnyi akenshi usanga adahamagarwa ahubwo ugasanga hari igihe hahamagwe Eric Rutanga usanzwe ukina nk’umusimbura wa Ngabo Albert.
Emery Mvuyekure (Police Fc)

Uyu ni umunyezamu wa Police Fc, usibye kuba yarafshije iyi kipe ye kwegukana igikombe cy’Amahoro, ni umwe mu banyezamu bakomeje kwitwara neza muri iyi shampiona,gusa akaba amaze iminsi yarakuwe mu ikipe y’igihugu aho bivugwa ko yaba yaritwaye nabi ndetse akanasabwa gusaba imbabazi.

Usibye aba bakinnyi bavuzwe hejuru hari n’abandi nabo bakomeje kwitwara neza mu makipe yabo,ndetse bashobora no kugira umusaruro batanga mu ikipe y’igihugu haba mu mikino mpuzamahanga ndetse n’igikombe cya CHAN kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha.
Abo bakinnyi ni:
Hamdan Bariyanga (AS Kigali)
Kayumba Soter (AS Kigali)
Rucogoza Aimable Mambo (Gicumbi)
Habyarimana Eugene (Muhanga)
Ngirimana Alexis (Kiyovu Sports)
Mwemere Ngirinshuti (Police Fc)
Uru rutonde rukaba rwarakozwe hashingiye ku bitekerezo by’abantu benshi bakurikirana Shampiona y’u Rwanda umunsi ku munsi, aho kandi tutigeze dushyiramo abakinnyi basanzwe bakina hanze y’u Rwanda.
Biteganijwe kandi ko taliki ya 02/11/2015,umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKisntry afatanije n’abamwungirije,bashobora gutangaza abakinnyi bazaba bifashishwa ku mukino uzahuza Amavubi na Libya taliki ya ya 13/11/2015.
Gusa ariko, n’ubwo umukinnyi ashobora guhamagarwa mu bakinnyi bahamagarwa mu ijonjora ry’ibanze,ntibisobanuye ko aba agomba kubona umwanya mu bakinnyi 18 bajya ku rupapuro rw’umukino (Feuille de Match) cyangwa se muri 23 (iyo ari bo bemejwe) bashobora gusohokera ikipe iramutse igiye hanze y’igihugu.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
wari wakoze neza ariko kuba ufite amafoto ya bamwe ukabura ayabandi bigaragara KO wayabuze bivugako batigaragaza ntabwo nemeranya nawe
nonese kanagato unona abo ubuze basimbura Emery koko?
tujye tureka amarangamutima; hanyuma Mashami ntago ari umutoza wa APR n umutoza w amavubi gusa naramuka agamagsye umukinnyi wa APR araba yamubonyemo ubushobozi
Nibyo Kabisa Reka Turebe Ko Amafaranga Ahembwa Abo Batoza Adapfa Ubusa.Gs Bahoze Banengwa Kugendera Mu Kwaha Kw’amakipe Bavuyemo Gs Mashami Yisubireho Ubu Ntibigutangaze Ajyanye Emery Agasiga Fiston Na Thierry