Amavibi yizeye guhangana na Nigeria yifashishije isomo yakuye kuri Zambia

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kuzatsindira ikipe ya Nigeria i Kigali mu mukino uzabahuza kuwa Gatatu, bagendeye ku mateka ikipe y’igihugu ya Zambia yanditse ubwo yatsindaga Cote d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (CAN).

Mu kiganiro n’abatoza n’abakinnyi cyabereye aho bacumbitse kuri Hotel La Palisse, batangaje ko barimo gukora imyitozo idasanzwe, kuko n’ikipe bagiye gukina ari ikipe ikomeye muri Afurika.

Kapiteni w’Amavubi Olivier Karekezi, yavuze ko mu mupira w’amaguru byose bishoboka mu gihe umuntu yiteguye neza kuko kuba Nigeria ifite abakinnyi bakomeye bakina i Burayi bidahita bivuga ko bazatsinda u Rwanda.

At: “Turabizi ko Nigeria ari ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi bakomeye ku isi ariko dushobora guhindura ayo mateka. Ubu se ko Zambia yatsinze amakipe akomeye igatwara igikombe cy’Afurika hari uwabikekaga? Kuri ubu icya mbere ni ukwitegura neza, kandi ugakina nta bwoba byose birashoboka, kandi twebwe dufite icyizere cyinshi cyo kuzatsinda”.

Igisigaye ni uko umunsi w’umukino ugera bagahangana na Nigeria kuko ibyo basabye byose Minisiteri ya Sport na FERWAFA babibahaye, ku buryo nta rwitwazo, nk’uko Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Miggy yabitangaje.

Yagize ati: “Tumaze iminsi mu mwiherero dutekereza Nigeria kandi turashaka kubaka amateka tukayitsindira i Kigali. Ibyo dusaba byose Mnisiteri na FERWAFA barabidukoreye, ubu tumeze neza kandi icyizere cyo gutsinda Nigeria ni cyose, kuko umupira w’ubu ntihakora izina gusa, kuko iyo biba gutyo Zambia ntiba yaratsinze Cote d”ivoire”.

Jean Marie Ntagwabira, umutoza wungirije yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza kandi ko hajemo abakinnyi bashya bazabafasha cyane muri uriya mukino.

Ati : “Imiyitozo turayikomeje kandi abasore bose bameze neza ntawe ufite imvune, abakinnyi bashya Daddy Birori na Bamuma Becy bajemo nabo bameze neza, ubu muri iyi minsi icyo turimo kwibandaho cyane ni ugukosora amakosa amwe namwe kugira ngo tuzahure na Nigeria tumeze neza”.

Kugeza ubu Sadou Boubakar muri gahunda, yamaze kuvanwa ku rutonde ruzifashishwa kuri uriya mukino, kuko yatangaje ko atazaboneka kuko yagiye gushaka ikipe nshya. Umukinnyi ugitegerejwe ni Uzamukunda Elias ‘Baby’, ugomba kuzaza ku wa Mbere.

Ntagwabira avuga ko ariko we bizaterwa n’igihe azahagerera n’uko abandi bakinnyi bazaba bameze, kuko ngo hari igihe batazamukenera kuko yatinze kuza kandi batanamushyira mu kibuga atarakoranye imyitozo n’abandi.

Akomeza avuga ko u Rwanda nirutsinda uriya mukino ugamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera murin Afurika y’Epfo umwaka utaha.

kuri we asanga bizanafasha abakinnyi kwimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga kuko bazagaragaza ko mu Rwanda hari umupira, bikazatuma babona amakipe meza ku mugabane w’u Burayi.

Mu gihe hasigaye iminsi ine gusa, abayobozi b’umupira w’amaguru muri Nigeria bavuga ko batishimiye ko uyu mukino wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, kuko ngo batizeye umutekano waho ndetse ko bashobora no gutanga ikirego muri CAF.

Umutoza mukuru w’Amavubi Milutin Micho, we atangaza ko ari abakinnyi bifuje ko umukino wabera kuri stade ya Kigali. Akavuga ko icyo bazamusaba cyose bumva cyabahesha intsinzi atakibima.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bavuga ko iyo Stade ari nta kibazo ifite ndetse nta na gahunda ihari yo kwimurira uwo mukino kuri stade Amahoro.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka