Amashyirahamwe y’umupira muri aka karere ntakora ibyo yagakwiye gukora-Victor Wanyama
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya,Victor Wanyama usanzwe anakinira Southampton asanga amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu karere k’Afrika y’Iburasiravuba atuzuza inshingano zawo ndetse bigatuma n’umupira w’Amaguru muri aka karere ukiri ku rwego rwo hasi.
Ubwo yitabiraga Irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,Victor Wanyama Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya asanga imikorere y’amashyirahamawe y’umupira w’Amaguru iri mu bididndiza umupira w’Amaguru.

Victor Wanyama ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Harambee Stars ya Kenya, umukino warangiye ari ubusa ku busa,yatangaje ko kuba abana bakiri bato batitabwaho ndetse n’amashuri y’umupira w’amaguru ntashyirwe mo imbaraga bizakomeza gutuma umupira wo muri aka karere uguma hasi.
"Ntibita ku mu mupira w’abakiri bato,ntibashyira imbaraga mu mashuri yabo,abayobora amashyirahamwe ntibakora ibyo bagakwiye gukora,ntibaha umwanya uhagije amakipe ngo yitegure kandi bagakwiye no gutegura imikino ya gicuti myinshi kuko byafasha kuzamura urwego rw’amakipe y’Iburasirazuba" Victor Wanyama aganira n’itangazamakuru

Mu Rwanda, ishuli ry’umupira w’amaguru rya Ferwafa ryari ryafunguwe mu mwaka wa 2005 n’umuyobozi wa FIFA Sepp Blatter,riza gutangira gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, gusa ahagana mu mwaka wa 2013 ryaje guhagarara kugeza na n’ubu rikaba ritarongera gukora.


Iri shuli ryigishaga umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryatanzweho na FIFA inkunga igera kuri Milioni 679 z’amadolari y’Amerika ($679,000 ) nnyuma riza gufungwa n’ubwo ryari ryagaragaje umusaruro kuri bamwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda kwitabira bwa mbere mu mateka igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|