Inayiotis Panayiotou na Peter Golds Richard bashinzwe gushakira amakipe abakinnyi bafite impano bakabajyana ku migabane itandukanye cyane cyane i Burayi (Football scouts), bageze mu Rwanda ku wa gatandatu tariki 10/11/2012, bakaba bagamije kuzava mu Rwanda hari bamwe mu bakinnyi bajyanye mu igeragezwa ku mugabane w’Uburayi.
Abo bagabo bakorera mu Bwongereza bazanye na Augustin Munyandamutsa, usanzwe ayobora ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC, dore ko akunze kumenyana cyane n’abantu bashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru hurya no hino ku isi.
Mu rwego rwo kugirango abo bashakira abakinnyi bazabashe kubona abakinnyi benshi bazatoranyamo abafite impano, Munyandamutsa yatumiye amakipe atanu yiyongera kuri SEC maze ategura irushanwa ry’iminsi itatu rizatuma abo bakinnyi biyereka abo bazabashakira amakipe i Burayi.
Iri rushanwa ryatangiye ku ETO Kicukiro tariki 15/11/2012 rikazasozwa tariki 17/11/2012 ryitabiriwe n’amakipe 6 akunze gukinisha abakinnyi bakiri batoya ariyo SEC Acedemy, Esperance, Unity, Isonga FC, Vision na AS Kigali.
Ku munsi wa mbere w’iyo mikino, AS Kigali yanyagiyeVision ibitego 5-0, SEC Academy inganya na Unity 1-1 naho Esperance itsinda Isonga FC ibitego 2-1.
Imikino irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 16/11/2012, aho amakipe agomba gukina hagati yayo kimwe no ku munsi wa nyuma w’iyo mikino izasozwa ku wa gatandatu, hakazabarwa amanota buri kipe yabonye maze igize menshi igahabwa igikombe.
Mu kuganiro twagiranye na Inayiotis Panayiotou, wanarebye umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Namibia, yatubwiye ko basanze mu Rwanda hari abakinnyi bafite impano, icyo bakeneye gusa ari ugukomeza kwitabwaho.
Panayiotou avuga ko nyuma yo kureba Amavubi yasanze mu Rwanda hari abakinnyi beza bakina hagati ndetse n’inyuma, ariko ngo haracyakenewe imbaraga mu busatirizi.
Ku bijyanye n’abakinnyi bitabiriye irushanwa ry’iminsi itatu ribera muri ETO, Panayiotou yatubwiye ko yizeye ko azahavana abakinnyi azajyana i Burayi, kuko nyuma y’umunsi wa mbere w’iyo mikino hari abamaze kumushimisha, ndetse ngo mu munsi isigaye azakomeza akurikirane n’abandi, gusa yirinze gutangaza amazina y’abo yamaze gushima.
Ubu ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda habaye irushanwa nk’iri kuko ryanabaye mu Ukwakira umwaka ushize, hakaba hari haje abashizwe kugurisha abakinnyi bo mu Bubiligi, Sweden ndetse n’Ubufaransa ariko ntabwo babashije kujyana abakinnyi benshi i Burayi nk’uko babyizezaga Abanyarwanda.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|