Amagaju yasabye FERWAFA kwiga ku karengane yakorewe ku mukino wa Mukura

Ikipe y’Amagaju yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo bugire icyemezo bufata ku byagaragaye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura 3-2 ku cyumweru tariki 30/11/2014.

Amagaju yatangiye neza uyu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ndetse ishobora kwinjiza ibitego bibiri mu gice cya mbere ku busa bwa Mukura. Iyi kipe y’i Nyamagabe ariko ntabwo yaje guhirwa n’igice cya kabiri kuko yaje gutsindwa ibitego bitatu harimo bibiri bya penaliti ndetse inahabwa amakarita abiri y’umutuku.

Nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe y’Amagaju Bizimana Abdu Bekeni yatangaje ko ibyabaye uwo munsi ntaho bishobora kuganisha umupira w’amaguru mu Rwanda nubwo Leta yashyiramo amafaranga angana gute.

Mukura yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona ku ikipe y'Amagaju.
Mukura yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona ku ikipe y’Amagaju.

Ibi ntabwo ariko byarangiriye ku mutoza kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bwandikira FERWAFA buyisaba gukurikirana abagize uruhare mu byemezo kuri bo basanga bitari bikwiye.

Umuyobozi w’ikipe y’Amagaju Karemera Jean de Dieu yatangarije Kigali Today ko basanga umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise ashobora kuba yaraje kuri uyu mukino kugirango ikipe y’Amagaju itakaze gusa.

Ati “Twasabye Ferwafa ko yakurikirana uburyo abasifuzi bahinduwe ku munota wanyuma maze ntibinatagazwe ahubwo bikarangira abo baduhaye batwibye bigaragara. Twasabye ko umusifuzi Ambroise akurikiranwa ndetse agafatirwa ibihano bikomeye kuko ibyo yakoze bitari bikwiye”.

Amagaju yatangiye neza shampiyona ya 2014.
Amagaju yatangiye neza shampiyona ya 2014.

Ikipe y’Amagaju ivuga ko penaliti ya mbere yatanzwe mu mukino batumva uburyo yatanzwe ntihagire umukinnyi uhanirwa ko yayikoresheje (ngo ahabwe ikarita) byerekana ko mu byukuri itari yo.

Amagaju anavuga ko penaliti ya kabiri yabaye ubwo umunyezamu w’Amagaju yasohokaga akarenga urubuga rwe bigatuma asimbuka agateresha umupira umutwe ariko yamara kuwutera agahita agongana n’umukinnyi wa Mukura.

Icyaje kubabaza abo muri iyi kipe ni uburyo uyu munyezamu yahise ahabwa ikarita itukura kandi nta kosa yakoze kuko yari yateye umupira mbere, ndetse umusifuzi agatanga penaliti mu gihe niyo hari bube habaye ikosa hari bube hanze y’urubuga rw’amahina nkuko perezida w’Amagaju yakomeje abidutangariza.

Abasifuzi bagombaga gusifura umukino wa Mukura n'Amagaju bahinduwe ku munota wa nyuma.
Abasifuzi bagombaga gusifura umukino wa Mukura n’Amagaju bahinduwe ku munota wa nyuma.

Ikindi ubuyobozi bw’Amagaju butemera, ni uburyo ngo igitego cya gatatu cyagiyemo umukinnyi yaraririye ndetse akisifura agahagarara ariko umusifuzi wo ku ruhande akaba ari we umwibwirira ngo akomeze akine, ikintu ngo kitagakwiye gukorwa n’umusifuzi wo ku ruhande mu busanzwe.

Ibi byemezo byose ikipe y’Amagaju itemeye kandi byagize uruhare mu mukino, ngo byakozwe n’uyu musifuzi Ambroise Hakizimana, aho n’Amagaju asanga byateshwa agaciro byose.

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mussa Hakizimana yari ataravugana n’ubuyobozi bwe niba bwaba bwakiriye iki kirego, mu gihe yaba umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi Olivier, cyangwa perezida wayo Nzamwita Vincent De Gaulle nta n’umwe witabaga telefoni ye igendanwa.

Jah d’eau Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya niba koko ariko byagenze byaba ari akumiro,yego mu byo baregera byose ntibibagirwe kwisunga amategeko kuko wenda abasifuzi bahanwa ariko match ntibayisubiramo kuko no mu birego batanze ntaho nigeze numva bavugamo ikosa rya Mukura.

Jado yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka