Amagaju yarangije shampiyona atsinda Kiyovu

Amagaju yarangije shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itsinze Kiyovu Sport igitegokimwe ku busa mu mukino wabereye i Nyagisenyi tariki 15/05/2012. Igitego cyahesheje Amagaju intsinzi cyatsinzwe na Bangamwabo Karim ku munota wa 70.

Kiyovu yari yagarutse mu kibuga nyuma yo guterwa mpaga kubera kutagaragara ku mukino wagombaga kuyihuza na Mukura tariki 12/05/2012. Umutoza wa Kiyovu, Kayiranga Jean Baptiste, yatangaje ko n’ubundi ibibazo biri muri Kiyovu Sport ntaho byagiye bikaba ari nabyo byatumye itsindwa.

Kayiranga ayagize ati “ni nkaho twanze guterwa indi mpaga kuko bakinnye batari tayari naho ubundi ibibazo bitacyahari.”

Uyu mutoza avuga ko ibi bibazo ahanini bijyanye n’ibirarane by’imishahara y’abakinnyi bizababera imbogamizi ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro bazakina na Rayon Sport. Umukino wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro uteganjyijwe kuba tariki 23/06/2012.

Umutoza w’Amagaju we asanga ntako atari yagize n’ubwo atabashije kugera 100% kubyo yari yiyemeje kugeraho muri uyu mwaka.

Abakinnyi b'Amagaju bari gusengera igitego batsinze Kiyovu.
Abakinnyi b’Amagaju bari gusengera igitego batsinze Kiyovu.

Bizimana Abdu yagize ati “twari twiyemeje ko ikipe itazasubira mu cyiciro cya kabiri kandi ko tuzarangiza shampiyona dufite amanota 30 none tuyirangije dufite 25.Ndumva narageze kubyo nari niyemeje kuri 95%.”

Amagajua arangije shampiyona ari ku mwanya wa 11 n’amanota 25 mu gihe Kiyovu irangije iri ku mwanya wa 5 ifite amanota 38.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimikinjyiye cyane ariko mwisubireho mugure abakinjyi amahirwe meza

[email protected] yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka