Amagaju na Mukura byaguye miswi

Mukura VS yongeye gutungura abafana bayo kuri uyu wa gatandatu ubwo yatakazaga amanota 2 ku kibuga cy’ikipe y’Amagaju. Uyu mukino umaze kumenyererwa nka deribi (Derby) yo mu majyepfo warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Amakare ya Mukura ntiyatinze kuko Amagaju nayo yaje kwibona mu mukino ikanyuzamo igasatira izamu rya Mukura gusa umukino urinda urangira nta kipe n’imwe ibashije kubona igitego.

Nyuma y’uyu mukino, Mukura iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 inyuma ya Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 41.Ikipe y’Amagaju yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 20.

Abafana bari babucyereye
Abafana bari babucyereye

Umutoza wa Mukura, Okoko, yatangaje ko abakinnyi be bari bitwaye neza ariko kubona igitego bikanga.

Mu minsi ishize bamwe mu bafana ba Mukura bari batangiye gutangaza ko ikipe ya Mukura izatwara igikombe ariko ubu batangiye kuvuga ko bitagishobotse ko Mukura yatwara igikombe nyuma y’aho itangiye gutakaza amanota.

Jacques Furaha

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka