Amagaju,Bugesera na Musanze ntizahiriwe n’umunsi wa mbere w’imikino y’Agaciro Development Fund
Ku munsi wa mbere w’imikino y’Agaciro Development Fund yabaye kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Mukura yaje kwihererana ikipe y’Amagaju iyinyagira ibiotego 4-0, mu gihe ikipe ya Marines yasubiye mu cyicro cya kabiri yaje gutsinda Musanze 1-0
MU Rwanda guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Kanama 2015,kugeza taliki ya 30 Kanama 2015,harabera imikino yo gushyigikira ikigega "Agaciro Development Fund",aho amakipe agera kuri 14 ariyo yitabiriye,maze agabanywa mu matsinda bitewe n’uturere aya makipe aherereyemo.
Uko umunsi wa mbere wagenze
Itsinda ry’amajyepfo n’uburengerazuba
1. Mukura 4-0 Amagaju
2. Rayon Sports (Yaruhutse))

Uburengerazuba n’amajyaruguru
1.Marines 0-1 Musanze
2.Gicumbi 2-2 Etincelles
Iburasirazuba na Kigali
Itsinda A :
1. Police 1-0 Bugesera
2. APR (Yaruhutse)
Itsinda B :
1. AS Kigali 2-0 Rwamagana
2. Kiyovu 1-1 Sunrise
Umunsi wa 2,17/08/2015
Amajyepfo n’uburengerazuba
1. Amagaju vs Rayon Sports (Nyamagabe)
2. Mukura (ikiruhuko)
Uburengerazuba n’amajyaruguru
1. Musanze vs Marines (Musanze)
2. Etincelles vs Gicumbi (Tam Tam)
Iburasirazuba na Kigali
Itsinda A :{{}}
1. Bugesera vs APR (Nyamata)
2. Police izaruhuka
Itsinda B :
1. Rwamagana vs As Kigali (Rwamagana)
2. Sunrise vs Kiyovu (Rwamagana)
Umunsi wa gatatu, 19/08/2015
1.Rayon Sports vs Mukura (Muhanga)
Amagaju (Ikiruhuko)
2.APR vs Police (Kicukiro)
Bugesera (Ikiruhuko)
3.Izatsinda hagati ya Marines na Musanze izahura n’izatsinda Hagati ya Gicumbi na Etincelles
4.Iya 1 mu itsinda rya Kigalin’iburasirazuba izahura n’iya kabiri
Imikino ya kimwe cya kabiri iteganijwe taliki ya 22/08/2015,aho amakipe azaba yatsinze taliki ya 19/08/2015 azahura,aho izatsinda umukino wa mbere izahura n’iyatsinze uwa 4, mu gihe iyatinze uwa 2 izahura n’iyatsinze uwa 3,maze umukino wa nyuma no gushaka umwanya wa 3 ugakinwa taliki ya 30/08/205.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
KUKI chelsea iri gutsindwa cyane ni ikibazo cya badefaseri kbs nkatwe abafana ba bluses turababaye 2
ni Marine yatsinze cg ni Musanze?!!