Kuri uyu wa kane mu masaha y’igicamunsi nibwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko uwari umutoza wa Kiyovu Sports,Ali Bizmungu yaba yasezerewe n’iyo kipe n’ubwo byakomeje kugenda binavugwa mbere y’uko Shampiona isozwa aho bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bagaragazaga ko batishimiye umusaruro w’uyu mutoza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Ali Bizimungu yadutangarije ko yamaze gutandukana n’iyi kipe gusa ariko avuga ko bataricarana ngo babiganire cyane iyo kipe hari ibyo imugomba nyuma y’aho mu masezerano ye hari hasigaye gutoza iyi kipe mu gikombe cy’amahoro
Ali Bizimungu yagize ati "Nibyo sinkiri umutoza wa Kiyovu Sports, ubu turi muri procedure zo gutandukana, gusa ariko ntituricarana ngo tubiganireho kuko hari ibyo bangomba kuko nanjye nari nabagejejeho ibyifuzo byanjye"

Ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Kiyovu Sports yari yatangaje ko azanye gahunda yo kubaka ikipe y’igihe kirekire kandi ngo izagarurira abakunzi b’iyo kipe ibyishimo kuko n’ubuyobozi bwari bwemeye kumushyigikira.
Uyu mutoza Ali Bizimungu avuye muri Kiyovu Sports nyuma yo gutandukana n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Muhanga Fc, Rayon Sports ndetse n’izindi.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ally rwose yari akwiye kwemera ubushobozi bucye. kuko ikipe nka kiyovu ntikwiye kuba mu za nyuma
Ni uko buri wese akubwiye impamvu ze wamwumva buriya Ali wabona nawe Atari yorohewe!Gusa ikigaragara ni uko ku butoza bwe ari bwo Kiyovu yatsinzwe akayabo k’ibitego(5-0) inshuro 3!!! muri Championnat. Barebe n’ahandi bipfira simpamya ko ikibazo ari Ali gusa.Naho ubundi abafana ba Kiyovu twarumiwe!
Umufana wumiwe