Algeria na Portugal ziyongere amahirwe yo kuguma muri Brazil, Ububiligi bwo bwerekeza muri 1/8

Algeria yatsinze Koreya y’Epfo 4-2 na Portugal yanganyije na Reta zunze ubumwe za Amerika bigoranye, ziyongereye amahirwe yo gukomeza guhatanira gukomeza mu irushanwa ry’igikombe cy’isi, mu gihe Ububiligi bwo bwamaze kwizera gukomeza muri 1/8 cy’irangiza ubwo bwatsindaga Uburusiya igitego 1-0.

Algeria nk’imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 n’Ububiligi mu mukino wayo wa mbere mu itsinda rya karindwi, yagiye mu kibuga kuri uyu wa 22/06/2014 itegetswe gutsinda kugirango igume muri Brazil inabigeraho ubwo yanyagiraga Koreya y’Epfo ibitego 4-2.

Islam Slimani niwe watsinze igitego cya mbere mu bitego bine Algeria yatsinze Koreya y'Epfo.
Islam Slimani niwe watsinze igitego cya mbere mu bitego bine Algeria yatsinze Koreya y’Epfo.

Algeria yabanje gutsinda ibitego bitatu byihuse mu gice cya mbere byinjijwe na Islam Slimani, Rafik Halliche, Abdelmoumene Djabou, ariko Koreya yishyuramo bibiri byinjijwe na Heung-Min Son na Ja-Cheol Koo, maze Yasine Brahimi atsinda igitego cya kane cya Algeria yahise igira amanota atatu, ikaba isabwa kuzatsinda Uburusiya mu mukino wa nyuma mu itsinda kugirango yerekeza muri 1/8 cy’irangiza.

Muri iryo tsinda, Ububiligi bwamaze kwerekeza muri 1/8, nyuma yo gutsinda Uburusiya igitego 1-0 cyatsinzwe na Divock Origi, ikaba isabwa kuzatsinda Koreya y’Epfo mu mukino wa nyuma kugirango yizeye kuzayobora itsinda.

Igitego Divock Origi yatsindiye Ububiligi bukina n'Uburusiya cyegejeje ikipe ye muri 1 cya 8 cy'irangiza.
Igitego Divock Origi yatsindiye Ububiligi bukina n’Uburusiya cyegejeje ikipe ye muri 1 cya 8 cy’irangiza.

Portugal yarokotse ku masegonda ya nyuma y’umukino

Ikipe ya Portugal, yatsinzwe n’Ubudage 4-0 mu mukino ubanza, mu mukino wayo wa kabiri yakinnye na Reta zunze ubumwe za Amerika (USA), yahangayitse cyane kuko habura amasegonda 25 ngo umukino urangire burundu yasaga n’iyamaze gusezererwa muri Brazil kuko yari yatsinzwe na USA ibitego 2-1.

Igitego cya kabiri cya Portugal cyatsinzwe na Silvestre Varela ku munota wa 95, cyongereye amahirwe Portugal yo kuguma muri Brazil iharanira kuzajya muri 1/8 cy’irangiza.

Kugeza ubu kizigenza wa Portugal Cristiano Ronaldo ntarabasha gutsinda igitego.
Kugeza ubu kizigenza wa Portugal Cristiano Ronaldo ntarabasha gutsinda igitego.

Muri uwo mukino wayo na USA, Portugal niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ku gitego cyatsinzwe na Luiz Nani, ariko ku munota wa 64 Jermaine Jones aracyishyura, ndetse Clint Dempsey ashyiramo n’icya kabiri cya USA ku munota wa 81.

USA yayoboye umukino kugeza ku munota wa 95 ubwo umusifuzi yiteguraga kurangiza umukino, maze ku mupira mwiza cyane yahawe na Cristiano Ronaldo, Silvestre Varela atsinda igitego cyarokoye Portugal.

Kapiteni Clint Dempsey yatsinze igitego cya kabiri cya USA.
Kapiteni Clint Dempsey yatsinze igitego cya kabiri cya USA.

Kugeza ubu iryo tsinda rya munani riracyafunguye kuko amakipe yose uko ari ane nta n’imwe irasezererwa, akazategereza umukino wa nyuma mu itsinda aho USA iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu izakina n’Ubudage buyoboye itsinda n’amanota ane, naho Portugal ikazakina na Ghana zinganya inota rimwe.

Imikino y’igikombe cy’isi irakomeza kuri uyu wa mbere tariki 23/06/2014, ahatangira gukinwa imikino ya gatatu mu matsinda, kandi ikazajya ibera ku isaha imwe.

Mu itsinda rya kabiri, Australia irakina na Espagne saa kumi n’ebyiri, kuri iyo saha kandi Ubuholandi bukine na Chili, naho saa yine habe imikino yo mu itsinda rya mbere aho Brazil ikina na Cameroun naho Croatia ikine na Mexique.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka