Algeria ihagarariye Afurika nayo yatsinzwe n’Ububiligi, Brazil inaniranwa na Mexique

Ikipe y’igihugu ya Algeria, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru yatsinzwe n’Ububiligi ibitego 2-1, naho Brazil mu rugo inganya na Mexique ubusa ku busa ku wa kabiri tariki 17/6/2014.

Uretse ikipe ya Cote d’Ivoire yabashije gutsinda Ubuyapani ibitego 2-1, andi makipe yose ya Afurika yananiwe kubona intsinzi mu mikino yayo ya mbere mu gikombe cy’isi. Nyuma ya Cameroun yatsinzwe na Mexique 1-0, Nigeria yanganyije ubusa ku busa na Iran yafatwaga nk’ikipe yoroshye cyane mu gikombe cy’isi, Ghana itsindwa na Reta zunze Ubumwe za Amerika, naho Algeria itsindwa n’Ububiligi.

Igitego cya Sofiane Feghouli yatsinze kuri penaliti ntabwo cyari gihagije.
Igitego cya Sofiane Feghouli yatsinze kuri penaliti ntabwo cyari gihagije.

N’ubwo Ububiligi bwagaragaje kwiharira umupira mu mukino wose, Algeria niyo yabanje gufungura amazamu kuri penaliti yatewe na Sofiane Feghouli ku munota wa 24 mu gice cya mbere, amakipe ajya kuruhuka ari igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’Ububiligi, maze ku munota wa 70 Marouane Fellaini wari winjiye mu kibuga asimbura atsinda igitego cy’umutwe.

Fellaini (wo hagati) yishimira igiego cya mbere yari atsindiye Ububiligi.
Fellaini (wo hagati) yishimira igiego cya mbere yari atsindiye Ububiligi.

Icyo gitego cyatumye Ububiligi bukomeza gusatira cyane mu gihe Algeria yasubiye inyuma cyane kugarira, ariko ntacyo byayifashije cyane kuko ku munota wa 80 Dries Mertens yabatsinze igitego cya kabiri, umukino urangira ari intsinzi y’Ububiligi y’ibitego 2-1.

Iyo ntsinzi yatumye Ububiligi bufata umwanya wa mbere mu itsinda rya munani n’amanota atatu kuri atatu, igakurikirwa n’Uburusiya na Koreya y’Epfo zifite zombi inota rimwe nyuma yo kunganya igitego 1-1 kuri uyu wa gatatu.

Igitego cyiza cy'ishoti Dries Mertens yohereje, cyahesheje amanota atatu Ububiligi.
Igitego cyiza cy’ishoti Dries Mertens yohereje, cyahesheje amanota atatu Ububiligi.

Mu itsinda rya mbere hatangiye gukinwa imikino ya kabiri, aho Brazil yakinnye na Mexique amakipe akanganya ubusa ku busa mu minota 90. N’ubwo Brazil yakiniraga imbere y’abakunzi bayo yagerageje ibishoboka byose ngo itsinde ariko Mexique yari ihagaze neza mu bice byose by’ikibuga yitwara neza iyima amanota atatu.

Kunganya na Mexique byatumye Brazil ikomeza kuyobora itsinda rya mbere n’amanota ane inganya na Mexique, naho Cameroun na Croatia zatsinzwe na Mexique na Brazil mu mikino yayo ibanza zikaza ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.

Umunyezamu wa Mexique Guillermo Ochoa yagoye cyane ikipe ya Brazil ayibuza kubona igitego.
Umunyezamu wa Mexique Guillermo Ochoa yagoye cyane ikipe ya Brazil ayibuza kubona igitego.

Cameroun na Croatia zirahurira mu mukino wazo wa kabiri guhera saa sita z’ijoro, uwo mukino ukaza kubanzirizwa n’indi ibiri yo mu itsinda rya kabiri ariyo; uhuza Australia n’Ubuholandi saa kumi n’ebyiri ndetse n’uhuza Espagne na Chili saa tatu z’umugoroba.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho!much ya brssil&mexc yarinziza kandi desantos yigaragaje cyanee bravo naho neymar yabonye ocasion nziza zigera ku2 ndiyazibyaza umusaruro gusa batweretse much nziza kunganya byaribikwiye

Ineza Naphtal yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka