Agahimbazamusyi k’Amavubi kagabanijwe hiyambazwa Minisitiri
Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino uzayihuza na Mozambique kuri iki cyumweru,hakomeje kuvugwa ko agahimbazamusyi bagenerwaga kaba kagabanutse ndetse byaje no gutuma iyi kipe igirana inama y’amasaha agera kuri abiri na Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Kuri uyu wa kabiri kuri Stade Amahoro,ubwo hasozwaga imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi,haje kuba inama mu cyumba cy’Inama cya Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC), inama yahuje abakinnyi ndetse n’abatoza b’Amavubi,ibahuza na Minisitiri w’umuco na siporo Madamu Uwacu Julienne.
Iyi nama yagiye kuba hari hamaze iminsi havugwa ko agahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi kaba kavuye ku madolari y’Amerika 1500 kakagera ku madolari 1000.

Nyuma y’iyi nama yatangiye Saa kumi n’imwe z’umugoroba ikagera i Saa kumi n’ebyiri n’iminota 44,twegereye Minisitiri w’umuco na siporo,Madamu Uwacu Julienne maze atubwira ko impamvu nyamukuru yo gukorana inama n’Amavubi,kwari ukurebera hamwe imyitwarire y’iyo kipe,gusa ntiyigeze ahakana ayo makuru yavugaga ko agahimbazamusyi kamanuwe ahubwo avuga ko baganiriye ko uburyo buhari bwakoreshwa mu mikino myinshi bafite.
Yagize ati "Ibijyanye no kuba twagabanya cyangwa tukongera byose biterwa n’imiterere y’umukino kandi muzi ko ikipe y’igihugu ifite imikino myinshi muri ino minsi iri gukina,bikaba bituma basigaye banasohoka cyane,twaganiraga rero ngo turebe ko twakoresha ubushobozi dufite kugira ngo imikino yose ikinwe"
Yakomeje agira ati ’Twabasabye gukomeza gushyiramo imbaraga,bagakina bariteguye cyane,gusa si ngombwa ko twavuga umubare w’amafaranga bahabwa ariko icy’ingenzi n’uko ibya ngombwa byose bisabwa ngo bazakine umukino bihari"

Nyuma ariko twaje kuvugana n’uhagarariye abandi bakinnyi (Kapiteni w’ikipe y’igihugu), Niyonzima Haluna yadutangarije ko icyo kibazo koko bakiganiriye ho ndetse banagifatira umwanzuro ahubwo anasaba ko hazajya habaho guhabwa amakuru (Communication).
"Ntabwo dushyira amafaranga imbere n’ubwo tuba tugomba kuyabona,ariko n’ubundi haba hagomba kubaho gusangira amakuru kuko umupira niwo udutunze,gusa nacyo cyajemo n’ubwo atari cyo cyari ingenzi,twicaye turaganira tubona umuti w’ikibazo"
Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro,aho ikora kabiri ku munsi,mu gihe biteganijwe ko izahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane mu masaha y’ijoro yerekeza i Maputo muri Mozambique aho izakina n’ikipe y’igihu yaho nkuru kuri iki cyumweru mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizaba mu mwaka wa 2017.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitecyerezocyanjye Numvaga ayomafraranga ahabwa abacyinnyi atagabanuka ahubwo akabayakwiyonjyera kukonibwo abacyinnyi bacyinana ishyaka nu murava. Murakoze
Igitecyerezocyanjye Numvaga ayomafraranga ahabwa abacyinnyi atagabanuka ahubwo akabayakwiyonjyera kukonibwo abacyinnyi bacyinana ishyaka nu murava. Murakoze
ahubwo bashyizeho menshi njyewe nababwira 600$ kuko ntacyo bakora amagare abantu barenga icumi babahe 5000$ ngobagabane bahesheje ishema igihugu minister ndabona azanikora aducungire coach. atsindwa 3 amwirukana arega nimisoro yacu abanyarwanda. naho kuzana umunyeshuri bazanye karekezi agatoza