Amavubi izakina uyu mukino mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Nyuma yo kumenya ayo makuru twavuganye n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Maitre Murindahabi Olivier, atubwira ko ari byo ko bamaze kumvikana na Zambia.
Yagize ati “Twari twabasabye ko twazakina umukino wa gicuti , none bamaze kutwemerera ko twazawukina ukabera i Lusaka kuri 29/03/2015 ikipe yacu nkuru ikaba izakina n’iya Zambia.”

Iyi mikino iri mu rwego rwo gutegura CHAN, kwitegura amajonjora y’igikombe cy’afurika ateganyijwe gutangira mu kwezi kwa karindwi ndeste n’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2018 agomba gutangira mu kwezi kwa cumi mbere y’uko u Rwanda rwakira irushanwa rya CHAN umwaka utaha.
Igihugu cya Zambia kizakina n’u Rwanda kiri ku mwanya wa 60 ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 72 ku isi.
Usibye uyu mukino , u Rwanda ruzanakina n’igihugu cy’Afrika y’Epfo mu mukino uzaba ku wa 25 Werurwe 2015 mu Mujyi wa Johannesburg ariko wo ukazaba uri mu rwego rw’abatarengeje imyaka 23.
Sammy Imanishimwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|