Abayobozi ba FERWAFA bari mu ruzinduko rw’akazi muri Maroc
Abayobozi bakuru ba FERWAFA berekeje mu gihugu cya Maroc aho bitabiriye ubutumwa bw’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF), Ali Fassi Fihri mu rwego rwo kubafasha kunoza imitegurire y’amarushanwa nyafurika.
Umuyobozi wa FERWAFA, Vincent de Gaulle Nzamwita na visi perezida Vedaste Kayiranga bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no gutegura amarushanwa bityo bifashe FERWAFA kunoza imitegurire y’irushanwa rya CHAN rizaba mu mwaka wa 2016.

Umuyobozi wa FERWAFA yatangaje ko uru ruzinduko hari ikintu kinini ruzafasha umupira w’amaguru wo mu Rwanda.
Ati “Twaratumiwe kubera umubano mwiza turi kubaka na Federation (ihuriro) ya Maroc. Bafite ubumenyi mu gutegura amarushanwa kandi bemeye kudufasha kugira ngo tuzashobore kwakira neza irushanwa rya CHAN”.
Usibye ihuriro ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cya Maroc, irya Afurika y’Epfo naryo ryemeye gufasha u Rwanda mu gutegura iri rushanwa nyuma y’aho ryakiriye irushanwa rya CHAN 2014.

Akanama gategura CHAN kasabye Afurika y’Epfo gufasha u Rwanda mu myiteguro ya CHAN 2016 mu nama yabereye muri Ethiopiya mu minsi ishize. Uwari ukuriye komite itegura CHAN 2014, Dr Danny Jordan akaba yaremeye ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu gutegura CHAN 2016.
Komite itegura iri rushanwa mu Rwanda mu minsi iri imbere izerekeza muri Afurika y’Epfo kugira ngo bazigire hamwe ibisabwa byose kugira ngo u Rwanda ruzakire iri rushanwa kandi rigende neza.

Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazige uko ahandi borganiza umupira guhera hasi product yanyuma ikaba ikipe y’igihugu. Kandi buri wego rukomeye. Akaba ariyo mpamvu bafite umupira ukomeye, kuko nta macenga n’amanyanga abamo, hatsinda uwiteguye neza kandi wabikoreye, kuko amategeko umupira ugenderaho ashyirwaho agamije guteza imbere umupira muri rusange, aho kugirango afashe ikipe umuyobozi wa ferwafa afana gutsinda ba mukeba, baba bataramenye aho zakiniwe. Ibi bituma umupira uba uw’imbere mu gihugu, nturenge imbibi, kuko nta bushobozi bwo guhangana n’amahanga uba ufite, tukibera Star a domicile.