Mu mukino wabereye i Burundi kuri stade Prince Louis Rwagasore mu kwezi kwa karindwi, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Ikipe y’u Burundi yari yafunguye amazamu ku munota wa 48 w’umukino ariko abanyamakuru bo mu Rwanda bashobora kwishyura igitego ku munota wa 82. Aya makipe yombi agomba guhurira kuri stade Amahoro ku mukino wo kwishyura uzatangira saa 10:00.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi atangaza ko ikipe yabo imaze ibyumweru bitatu yitegura uyu mukino idashaka gutakaza. Ku rundi ruhande, abanyamakuru bo mu Rwanda bamaze ibyumweru bibiri bitoza, gusa kuva kuri uyu wa mbere batangiye imyitozo ikomeye.

Umutoza w’iyi kipe Kabanda Tony, yadutangarije ko uyu mukino bawiteguye ku rwego rwo hejuru aho bagomba gutahukana intsinzi. Ati “Twanganyirije mu Burundi, ubu turashaka gutsinda. Turizera ko imyitozo tumazemo iminsi izagira icyo idufasha”.
Abanyamakuru kuva kuri uyu wa kabiri, bazajya bakina imikino ya gicuti n’ikipe ya Esperence yo mu cyiciro cya kabiri, imikino izajya itangira ku isaa 14:00 ku kibuga cya FERWAFA.

Urutonde rw’abakinnyi b’abanyamakuru bari kwitegura Abarundi:
Abazamu:
• Justin Senga (Lemigo TV)
• Frodo Bacaro (Radio Huguka)
• Jado Max (Flash FM)

Abakinnyi bakina inyuma:
• Habimana Sadi: (Voice Of Africa)
• Philbert Hagengimana (Igihe.com)
• Claude Hitman (Flash FM)
• Butare Leonard (RBA)
• Pacy Mazimpaka (Radio Ishingiro)
• Kayitankore Dieudone Dodos (Radio 1)
• Mutabazi Fils (Makuruki.com)
• Nkotanyi Damas (Izuba Rirashe)
• Azakorishaka Jean Damascene (Isango Star)

Abakina hagati:
• Kamasa Peter (The New Times)
• Niringiyimana Egide (Inkoramutima)
• Is’aq Mulemba (Voice Of Africa)
• Jah d’eau Dukuze (Kigali Today)
• Abbas Mutaranbirwa (Kigalisport.com)
• Happy (Kumugaragaro.com)
• Bigirimana Augustin (Isango Star)
• David Bayingana (Radio 10)

Abataha izamu:
• Jean Luc Imfurayacu (Ruhagoyacu.com)
• Gisa Steven (Flash FM)
• Imanishimwe Samuel (Kigali Today)
• Bonnie Mugabe (New Times)
• Nyabyenda Jean Baptiste (Igihe)
• Jean Butoyi (RTV)
• Umutoza mukuru: Kabanda Tony
• Umutoza wungirije: Fuadi Uwihanganye (Radio 10)
• Umutoza w’Abazamu: Bugingo Fidele (Imvaho Nshya)
• Team Manager: Eddie Claude Mudenge
• Umuganga: Nkusi Denis (Isango Star)
• Team Physio: Kalisa Bruno Taifa (City Radio)


Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntamupira WO murwanda nibahoshi