Abakinnyi ba Rayon Sports bitabye ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 11/12/2014 bari bwitabe ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka aho bitari byamenyekana impamvu ya nyayo yo gutumizwa.

Ikipe ya Rayon Sports yandikiwe ibaruwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka kiyisaba kohereza abakinnyi bayo bose ku cyicaro cy’iki kigo, uretse abakinnyi babiri gusa Fuade Ndayisenga na Peter Otema.

Rayon sports yitabye ikigo cy'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka.
Rayon sports yitabye ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka.

Kigali today ivugana n’umuvugizi wa Rayon Sports, Niyomusabye Emmanuel yatangaje ko koko abakinnyi b’ikipe yabo bahagurutse i Nyanza mu ma saa tanu n’igice aho kugeza ubu batazi impamvu ya nyayo ibajyanye i Kigali.

Ati “Batwandikiye badusaba ko twaboherereza abakinnyi ariko ko icyo bahamagariwe bazakimenya bahageze. Twahisemo kubohereza saa tanu n’igice kuko bagombaga kubanza gukora imyitozo ya mu gitondo, aho ku mugoroba turi buze kuba twamenye impamvu ya nyayo y’ihamagarwa ryabo”.

Abafana ba Rayon sports bategereje icyo ikipe yabo yahamagarijwe.
Abafana ba Rayon sports bategereje icyo ikipe yabo yahamagarijwe.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko aba bakinnyi baba bahamagariwe kugira ibisobanuro bijyanye n’imyirondoro yabo cyane cyane imyaka no guhindura amazina.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino ukomeye ifitanye na As Kigali ku cyumweru i Muhanga, aho abakinnyi bayo barimo Fuade Ndayisenga na Tubane James bari bafite ibibazo by’imvune ubu bose biteguye kugaragara kuri uyu mukino.

Jah D’Eau Dukuze

National Football League

Ibitekerezo   ( 3 )

ese ntago muratumenyera icyo babahamagariye itangazo umuntu uzambonera (DUKUZE) muzamubwire ko dukumbuye kumva ijwirye

nisingizwe obed yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

birabe amahoro twizereko bahamariwe ikintu gifite ingufu,barabe batagiye kudukuriramo abakinnyi.

Murenzi Charles yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Mukomeze Mudukurikiranire Icyo Abakinyi Ba Rayonsport Bahamagarijwe.

Nitwa ALIAS Mukamusama yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka