Abakinnyi ba Kiyovu batunguwe no kwegura k’umutoza Kayiranga Baptiste

Abakinnyi ba Kiyovu Sport batunguwe n’inkuru y’uko uwari umutoza wabo Kayiranga Baptiste yeguye ka kazi ku wa kane tariki 17/01/2013, ubwo yari arangije kubakoresha imyitozo.

Kayiranga waje ku kazi yitwaje ibaruwa isezera ku mirimo ye, yayishyikirije umuyobozi wa Kiyovu Sport ,Norbert Sengege, na we wari waje kureba imyitozo, amumenyesha ko ahagaritse gutoza iyo kipe.

Mu kiganiro twagiranye na kapiteni wa Kiyovu Sport, Eric Serugaba, yadutangarije ko abakinnyi bamenye iyo nkuru ubwo imyitozo yari irangiye maze baratungurwa.

Serugaba ati, “Twakoze imyitozo uko bisanzwe, maze irangiye umutoza aratwicaza, atubwira ko ababajwe no kutumenyesha ko yahagaritse kudutoza, kubera ibibazo biri mu ikipe yihanganiye kenshi ariko akaba yari amaze kunanirwa”.

Serugana avuga ko abakinnyi bose batunguwe ndetse bakanababazwa n’icyo cyemezo, kuko ngo yari umutoza wumva ibibazo byabo kandi akageregeza kubashyira hamwe kugirango bashake intsinzi n’ubwo babaga bari mu bibazo.

Yagize ati “Urebye ibibazo twagiye duhura nabyo, iyo Kayiranga atahaba, ntabwo tuba turi ku mwanya wa mbere dufite n’amanota angana kuriya. Iyo ibibazo byavukaga yaratuganirizaga akaduhumiriza tugakina twishimye kandi akenshi tukabona umusaruro mwiza. Uyu ni umwaka wanjye wa kane nkinira Kiyovu Sport, ariko nta mutoza nabonye wumvikanaga n’abakinnyi nka Kayiranga”.

Kayiranga Baptiste.
Kayiranga Baptiste.

Kayiranga yeguye ku mirimo ye, nyuma y’ibibazo by’ubukungu byakunze kuvugwa muri iyo kipe, abakinnyi ntibabonere igihe gikiwiye umushahara wabo, agahimbazamusyi ndetse n’amafaranga yo kugurwa (recrutement), akenshi ugasanga abakinnyi ndetse n’umutoza bashinja ubuyobozi bw’ikipe kubatererana.

Nubwo ibyo bibazo byakunze kuvugwa muri iyo kipe, ntabwo byayibuzaga kwitwara neza, kuko ubu Kayiranga ayisezeyemo ayisize ku mwanya wa mbere n’amanota 26.

N’ubwo iyo kipe yambara icyatsi n’umweru yabuze umutoza wayo mukuru, iraba itozwa na Kalisa Francois wari umutoza wungirije, ndetse akaba ari na we uzayitoza mu mukino izakina na Rayon Sport ku cyumweru tariki 20/01/2013, mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro urubuga rwa interineti footballrwanda.com.

Twifuje kumenya impamvu y’impamo yatumye Kayiranga yegura ku mirimo ye ndetse n’icyo ubuyobozi bw’iyo kipe buteganya gukora nyuma y’iyegura rye, ariko ntitwabasha gufatisha za telefini zabo, ariko turacyagerageza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka