Mu mukino wa gicuti bagomba kubanza gukina n’ikipe y’u Rwanda Amavubi uteganyijwe kuri iki cyumweru, tariki 10 Mutarama 2016, abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Congo batangaje ko bifuza kubona abanyekongo ku kibuga bazakiniraho babashyigikira kugira ngo bashobore kubona itsinzi.

Mbere yo kugera mu Rwanda binjiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi tariki ya 7 Mutarama 2016, umutoza mukuru w’ikipe ya Congo, Florent Ilenge, yatangaje ko biteguye kwitwara neza mu mikino ya CHAN bajemo mu Rwanda ariko bifuza ubufasha bw’Abanyekongo.
Yagize ati ”Twariteguye neza, ariko turifuza kubona Abanyekongo ku kibuga cya Butare aho tuzakinira, batera imbaraga.”

Kimwaki Mpela, Capiteni w’ikipe ya Congo izwi ku izina rya Leopard, yagize ati “Kwishyira hamwe bitera imbaraga. Turifuza Abanyekongo baba mu Rwanda n’abavuye Goma na Bukavu kuza kudufasha mu mikino ya CHAN tugiyemo kuko nidutsinda ni igihugu kizaba gitsinze.”
Mbere y’uko ikipe ya Congo ikomeza urugendo rugana Huye mu Ntara y’Amajyepfo, igomba kubanza gukina umukino wa Gicuti uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda.
Uyu mukino wahuruje Abanyarwanda n’Abanyekongo benshi kugira ngo barebe uko amakipe yombi ahagaze kuko hari n’abayaha amahirwe yo guhura mu nshuro za nyuma nubwo atazakinira ku bibuga bimwe.
Mu Karere ka Rubavu, ahateganyijwe umukino wa gicuti uhuza amakipe Leopard n’Amavubi, amatike yatangiye kugurishwa ku wa 8 Mutarama.
Ku mugoroba wa tariki 9 Mutarama 2016 Kigali Today ivugana n’ubuyobozi bwa Innovys, ’ikigo kigurisha amatike, bwatangaje ko amatike 3 500 yamaze kugurishwa kandi bakigurisha. Stade Umuganda izakira abantu ibihumbi 5 300.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|