Abaganga bemeje ko Nsabimana bita Zidane azamara amezi arindwi adakina ruhago kubera imvune
Umukinnyi Nsabimana Eric ukinira APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara amezi hagati y’arindwi n’umunani adakina umupira w’amaguru nyuma yo kugira imvune ikomeye, ubwo yakiniraga ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa gicuti mu Bufaransa ubwo yiteguraga imikino ya ‘Francophonie’.
Nsabimana Eric bakunze kwitwa Zidane yavunitse ikipe y’u Rwanda iri gukina umukino wa gicuti n’ikipe yo mu Bufaransa yitwa Racing Grace. Yabwiye itangazamakuru ko ngo yavunitse ari nta muntu n’umwe umukozeho, kuko yumvise kugenda bimunaniye agira ububabare bukomeye cyane mu ivi.

Iyo mvune kandi yatumye kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/09/2013 abagwa mu ivi, akaba agomba kuzamara amezi ari hagati y’arindwi n’umunani nk’uko twabitangarijwe na Patrick Rutamu, umuganga w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20.
Muganga Rutamu yagize ati “Zidane yabazwe n’umuganga ubizobereyemo kuko ajya anabaga abakinnyi bakomeye i Burayi. Imvune Nsabimana yagize yari ikomeye cyane yavunitse mu buryo bita mu gifaransa ‘ligaments croisés’ ariyo mpamvu agomba kumara nibura amezi arindwi adakina umupira kugira ngo azakire neza.”

Rutamu avuga ko nyuma y’ayo mezi arindwi akurikiranwa, azatangira gukora imyitozo yoroheje buhoro buhoro kugeza yongeye kujya ku rwego yari ariho mbere, kandi ngo azakira neza yongere abe umukinnyi mwiza kuko n’abandi babazwe muri ubwo buryo bajya bakira iyo hatabaye ibindi bibazo.
Imvune Nsabimana yagize imeze nk’iyigeze kugirwa n’abakinnyi bo mu rugero rwe barimo Andrew Buteera na Itangishaka Ibrahim, bigeze kumara igihe kirekire badakina barabazwe, ariko ubu basubiye mu kibuga kandi bitwara neza.

Nyuma yo kubagwa, Nsabimana Eric yasubiye ku icumbi abandi bakinnyi bazabamo muri iki gihe cy’imikino ya Francophonie, akaba agumana na bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 bakina imikino ya ‘Francophinie’ kugeza irangiye akazatahana nabo mu Rwanda.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana rwose igukize mbere y’icyo gihe abaganga baguhaye kandi rwose uzakomeze kuba umukinnyi mwiza birenze uko war uri. pole ma.