Abafana ba Manchester United ntibayiha ikizere cyo gukina Champion’s League umwaka utaha

Nyuma y’aho ikipe ya Manchester United itsindiwe imbere y’abafana bayo na Liverpool mu mukino ya Shampiyona ibitego 3-0, bamwe mu bafana bayo batakarije ikizere iyi kipe mu mikino ya UEFA Champions League na Europa League umwaka utaha.

Alphonse uturuka mu karere ka Nyabihu avuga ko nyuma yo kwihera ijisho uyu mupira wabaye tariki 16/03/2014 kuri ubu nta kizere aha ikipe afana cyo kuba yakina Champions League.

Manchester United yatsinzwe ku kibuga cyayo na Liverpool ibitego 3-0.
Manchester United yatsinzwe ku kibuga cyayo na Liverpool ibitego 3-0.

Ibi abishingira ku myitwarire iyi kipe yagaragaje uyu mwaka, nyuma y’aho umutoza wayo Sir Alex Ferguson ahagarikiye umurimo wo kuyitoza igahabwa David Moyes.

Manchester United ikomeje gutsindwa yaba muri shampiyona y’iwabo ndetse no mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi kuburyo usanga bamwe mu bafana bayo muri iki gihe badatungurwa no kumva ko yatsinzwe.

Uwamungu ukunze kwiyita “Rooney” avuga ko akurikije imyitwarire ikipe ya Manchester United yahoranye mu myaka ishize, asanga no kugirango ijye muri Europa League umwaka utaha bizagorana.

Kuri we asanga Manchester itakiri ya kipe ifite ubukaka, utapfa gutsinda ntiyishyure ngo inagutsinde. Ko ahubwo ubu, igitangaje muri iyi minsi ari uko yatsinda ikipe iyariyo yose bihanganye, yaba yoroshye cyangwa ifite izina risanzwe rizwi i Burayi.

Majyambere we ni umufana wa Liverpool, agira ati “buriya igihe cyayo kiragenda kirangira, iri mu bihe byayo bibi, nireke amakipe azi kubikora abikore”.

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Olympiakos ibitego 2-0 muri Champions League, benshi ntibaha amahirwe ikipe ya Manchester United yo kuba yarenga 1/8 irimo.

Igikomeje kugenda kinibazwaho n’abafana ba Manchester United benshi, ni umwanya shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza izarangira iyi kipe ihagazeho kuko hari n’abadatinya kuvuga ko ishobora no kubona umwanya utayihesha gukina Europa League mu gihe Champion’s League yo bamwe bavuga ko bakuyeyo amaso ku marushanwa y’umwaka utaha.

Kuri ubu Manchester United iri ku myanya wa 7 muri shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza n’amanota 48. Ikaba irushwa na Chelsea ya mbere amanota 18 yose. Umwanya iriho ubu iramutse iwugumyeho nta kizere cyo kujya muri Europa League yaba ifite.

Muri shampiyona y’Ubwongereza, ikipe eshatu za mbere zigana muri Champions League, iya kane igahatanira kujya muri Champion’s League, ikipe ya 5 n’iya 6 bikaba biri muri Europa League.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko numva ibibazo byavutse kuri man utd se muziko ariyo kipe igomba guhora itsinda gusa ra? niyumve nyine uko abandi babayeho

YOHNS yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka