Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Gicumbi ibitego 2-0,ntiyabashije gukomeza uwo muvuduko nyuma y’aho inaniriwe kwikura imbere ya Muhanga,ikipe itahabwaga amahirwe muri uyu mukino nyuma y’aho kuva Shampiona yatangira AS Muhanga itaratsinda umukino n’umwe

Umukino watangiye ku i Saa cyenda n’iminota 35 , ikipe ya Rayon Sports yatangiye irusha Muhanga maze ku mupira wazamukanywe na Savio,Djabel aza gutera ishoti rikomeye maze umunyezamu awukuramo

Ku munota wa 9 w’umukino,ku mupira wari utewe na Radjou,Fabrice yasigaye wenyine atera n’umutwe maze umupira ujya hanze.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: 1.Bakame, 3.Niyonkuru Djuma Radju, 4.Manzi Thierry, 6.Tubane James,16.Emmanuel Imanishimwe, 17.Mugheni Fabrice, 21.Niyonzima Olivier Sefu, 28.Manishimwe Djabel, 27.Nshuti Dominique Savio, 11.Muhire Kevin, 31.Ismaila Diarra
AS Muhanga:Ilunga Mukadi Freddy,Ibyimana Crispin,Hitimana Omar,Mutsinzi Ange,Niyigena Jules Moïse,Ndayishimiye Dieudonné,Nkurikiye Jackson,Nizigiyimana Janvier Rutinywa Gonzalez,Ngabo Mucyo Freddy,Manirambona Evode

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Rayon yakuyemo Muhire Kevin maze yinjiza Nsengiyuma Moustapha,gusa ariko ikipe ya Muhanga mu gice cya kabiri yagarutse isa nk’iyisubiyeho,ndetse bikagaragara ko iri kurusha ikipe ya Rayon Sports hagati



Nyuma y’iminota itagera kuri 15 uyu Moustapha asimbuye,umutoza yaje guhita yongera amukuramo maze yinjiza Gahonzire Olave,ndetse no ku munota wa 80 w’umukino aza gukuramo Imanishimwe Emmanuel maze yinjizamo Ndacyayisenga Alexis.





Ikipe ya Muhanga yakomeje kwihagararaho imbere y’ikipe ya Rayon Sports,ndetse n’abakinnyi bayo bakomeza kugenda batinza iminota by’umwihariko binyuze ku munyezamu wayo,maze umukino uza kurangira amakipe yombi anganije ubusa ku busa.
Uko imikino yakinwe uyu munsi yarangiye
Marines 1-0 Etincelles
Bugesera 1-1 As Kigali
Sunrise 1-1 Gicumbi
Rayon Sports 0-0 As Muhanga
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
muduhe uko amakipe akurikirana namanotayayo murakoze.
ese BOKOTA Rabama ntabwo yaje muri A.S Muhanga?
IYO ABA ARIMO ABA YARABASHOSE.
igikombe tuzakijana ye icyacu