Ikipe ya AS Muhanga itsinzwe umukino wa mbere mu mikino yo kwishyura (phase retour), nyuma yo guhagarika abakinnyi bayo 3 basanzwe bafatwa nk’abakinnyi b’ingenzi muri iyo kipe, harimo n’uwari kapiteni wa AS Muhanga.
Amakuru atugeraho ni uko nyuma y’ibibazo bituruka ku kutumvikana hagati ya komite n’abakinnyi no kutishyura abakinnyi amafaranga yabo, mbere y’uko uyu mukino uba, bamwe mu bayobozi ba AS Muhanga babanje gukora inama n’abakinnyi maze bemera gukina ariko basaba ko bazahabwa amafaranga yabo y’ibirarane bitarenze kuwa gatatu w’icyi cyumweru.

Ikindi ni uko nyuma yo guhagarika abakinnyi 3, iyo kipe ibifashijwemo n’ushinzwe tekiniki muri iyo kipe bazanye abandi bakinnyi 3 ndetse babasha kubabonera n’ibyangombwa aribo barimo Abuba Nshimiyimana, Yirirwahandi Eric n’umunyezamu Martin wavuye mu gihugu cya Uganda, ariko bose ntibagaragaye kuri uwo mukino kuko batarahabwa amafaranga yabo yo kubagura (recrutement).
Ikindi kitashimishije abafana ni uko abayobozi bakuru ba AS Muhanga batagaragaye kuri uyu mukino nka Sebarinda Antoine watorewe kuba perezida ndetse na Gasana Celce ufatwa nk’umutwe w’iyi kipe.
Nubwo umukino wa mbereye kuri stade ya Muhanga, ikipe ya Mukura niyo yari yakiriye uwo mukino, ariko kuko ibibuga ikiniraho byose bifunze kubera imirimo yo kubyubaka yifashisha ikibuga cya AS Muhanga.
Ernest kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|