AS Kigali yatangiye imikino nyafurika itsinda Academie Tchité

AS Kigali yatangiye amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika yitwara neza, ubwo ku wa gatandatu tariki ya 8/2/2014 yatsindaga Academie Tchité yo mu Burundi igitego 1-0, mu mukino wa 1/32 mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ( CAF Confederation Cup), wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Ndikumana Bodo ku munota wa 57 nyuma y’igitutu cyinshi AS Kigali yari yashyize kuri ba myugariro ba AcademieTchité.

AS Kigali yitabiriye bwa mbere imikino mpuzamahanga kuva yakwitwa iryo zina, n’ubwo yakiniraga ku kibuga cyayo, yatangiranye umukino igihunga cyinshi, abakinnyi badahuje umukino, ndetse Academie Tchité ikanyuzamo, ikabasatira.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga.

Amakipe yombi yabonye amahirwe yo gutsinda igitego mu gice cya mbere ariko abanyezamu bombi Anselme Gasozera wa Acadmie Tchité na Emery Mvuyekure wa AS Kigali bitwara neza.

Amakipe avuye kuruhuka, AS Kigali yagarukanye imbaraga nyinshi cyane, ikoresha imipira yihuta imyinshi ikanyura ku mpande, maze nyuma yo kumarana umupira iminota itanu imbere y’izamu rya Academir Tchité, Ndikumana Bodo atsinda igitego cya AS Kigali ku munota wa 57, ahawe umupira mwiza na Mwemere Ngirinshuti.

Icyo gitego cyakanguye amakipe yombi, cyane cyane Academie Tchité, maze itangira gusatira cyane, aho umusore wayo Manirakiza Cedric buri kanya wasangaga agundagurana na ba myugaririo ba AS Kigali, ariko igitego kirabura.

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego batsinze Acadmie Tchite.
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego batsinze Acadmie Tchite.

AS Kigali yabonye amahirwe mu minota ya nyuma ariko Jimmy Mbaraga na Hamidou Ndayisaba bari bakomeje gushakisha ibitego, bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Nyuma y’uwo mukino warangiye ari igitego kimwe cya AS Kigali, Kasa Mbungo André umutoza wayo, yavuze ko ikipe ye yakinnye nabi cyane mu gice cya mbere, kuko bwari ubwa mbere yari abonye ikipe ye Academie Tchite, ngo bikaba byabasabye kubanza kuyiga.

“Iriya kipe ni ubwa mbere nari nyibonye ikina mu mateka yanjye. Ariko yo, umutoza wayo hari aherutse kuza mu Rwanda kureba uko dukina, yaje atuzi rero. Nyuma y’iminota 45, mwabonye ko twaje twahinduye umukino tukanatsinda kuko twari twamaze kuyiga, nkaba nizera no n’i Burundi tuzitwara neza”.

Ndayizeye Jimmy, umutoza wa Acadmie Tchite yavuze ko ikipe ye yazize amakosa mato mato yakozwe na ba myugariro bayo, ariko ngo bagiye kuyakosora bazatsindire iwayo.

Abakinnyi ba Academie Tchite.
Abakinnyi ba Academie Tchite.

“Gutsindirwa i Kigali ni igihombo kuko nibura twagombaga kunganya, ariko AS Kigali yadutsinze igitego kubera udukosa tw’abakinnyi banjye b’inyuma. Gusa tugiye gukomeza twitoze dukosora amakosa ku buryo mu cyumweru kimwe tuzaba tumeze neza, tukazanatsindira i Bujumbura”.

Umukino wo kwishyura uzabera i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gitaha, ikipe izaba ifite ibitego byinshi mu mikino yombi, ikazakomeza muri 1/16 cy’irangiza.

Hagati aho kandi, ikipe ya Rayon Sport, nayo ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), irakina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville, umukino ukaza kubera i Dolisie muri icyo gihugu guhera saa cyenda za Kigali.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka