AS Kigali yasezerewe mu marushanwa mpuzamahanga nyuma yo gutsindirwa muri Maroc 3-0

Urugendo rwa AS Kigali rwarangiye ku wa gatandatu tariki ya 29/3/2014, ubwo yatsindwaga na Difaa El Jadida muri Moroc ibitego 3-0 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika ( CAF Confederaion Cup).

AS Kigali yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, yitwaye neza mu gice cya mbere cy’uwo mukino wabereye kuri Stade El Abdi I Jadida, cyarangiye ari ubusa ku busa.

Ibintu byahindutse mu gice cya kabiri, ubwo Difaa El Jadida yatangiye gusatira cyane ishaka gutsinda dore ko nayo yari ifite igitutu cy’abafana bayo bashakaga ko ikomeza muri ayo marushanwa.

Urugendo rwa AS Kigali mu marushanwa mpuzamahanga rwarangiriye muri 1/8 cy'irangiza.
Urugendo rwa AS Kigali mu marushanwa mpuzamahanga rwarangiriye muri 1/8 cy’irangiza.

Ubwo busatirizi bwa Difaa bwatumye ba myugariro ba AS Kigali bakinana igihunga, cyatumye batangira kutumvikana neza hagati yabo ndetse n’umunyezamu Ingabire Regis wari wasimbuye Emery Mvuyekure wari umenyerewe mu izamu rya AS Kigali, akaba atakinnye uwo mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo yari afite.

Uko kutumvikana kw’abakina inyuma muri AS Kigali byatumye Difaa El Jadida itsinda ibitego bitatu mu gihe gito kuko ku munota wa 48 gusa, uwitwa Zakaria Hadraf yari amaze gufungura amazamu, Naby Soumaa ashyiramo icya kabiri ku munota wa 73, mbere gato y’uko Ahmed Chagou atsinda icya gatatu cyahise kirangiza burundu amahirwe ya AS Kigali.

AS Kigali yakinnye uwo mukino ibura abakinnyi bayo batatu babanza mu kibuga barimo umunyezamu Emery Mvuyekure, Mushimiyimana Muhamed na Ndikumana Bodo barwaye, nk’ikipe nshya mu marushanwa mpuzamahanga isezerewe muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gusezerera amakipe abiri.

Byari ibyishimo ku ikipe ya Difaa El Jadida nyuma yo gusezerera AS Kigali.
Byari ibyishimo ku ikipe ya Difaa El Jadida nyuma yo gusezerera AS Kigali.

Muri 1/32, AS Kigali yasezereye Academie Tchité yo mu Burundi iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino ibiri, ikurikirazaho gusezerera Al Ahly Shendi yo muri Sudan iyitsinze kuri Penaliti 5-4, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino ibiri.

Kugera muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa nyafurika byaherukaga ku ikipe ihagarariye u Rwanda muri 2007 ubwo byakorwaga n’iyitwaga Atraco FC, naho kugeza ubu nta kipe n’imwe yo mu Rwanda yari yabasha kugera mu cyiciro cy’amatsinda mu irushanwa nyafurika.

Nyuma yo gusezererwa, AS Kigali iragaruka mu Rwanda ikomeze andi marushanwa arimo igikombe cy’Amahoro na shampiyona aho iri ku mwanya wa kane n’amanota 38, ikaba irushanwa amanota 11 na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, ariko ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane igomba kuzakina.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka