Ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina na As Kigali ishaka kwihorera ku mukino aya makipe yombi yaherukaga guhuriramo aho yanganyije igitego 1-1 kuri stade Amahoro, bikaza no gutuma iyi kipe y’i Nyanza ibura igikombe cya shampiyona ku munota wanyuma.
Uyu mukino ariko n’ubundi ikipe ya Mfutila ntabwo yawigaragajemo, dore ko nyuma yaho igice cya mbere kirangiriye ari 0-0, Songa Isae wa As Kigali yaje gufungura amazamu ku munota wa 65 nyuma yo gucenga abinyuma ba Rayon Sports, umupira akawutereka neza mu nshundura z’izamu rya Bakame.

Rayon Sports ariko yaje kugaruka mu mukino ku munota wa 82, ubwo Peter Otema yishyuraga igitego ku mpano yiherewe na Shamiru Batte urindira AS Kigali, gusa bikarangira Kabula Mouhamed ahesheje ikipe ya Eric Nshimiyimana intsinzi, nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 87 ari nako umukino warangiye.
Gutsindwa kwa Rayon Sports byatumye AS Kigali iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri gusa.
Undi mukino wabaye ku cyumweru tariki 14/12/2014 ni uwo Gicumbi yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.
Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa 10:
1. APR FC
2. AS Kigali
3. Rayons Sports
4. Police FC
5. Marines FC
6. Kiyovu SC
7. Gicumbi FC
8. Sun Rise FC
9. Amagaju FC
10. Espoir FC
11. Musanze FC
12. Mukura VS
13. Etincelles FC
14. Isonga FC
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|