AS Kigali na Police FC zanganyije 1-1 ariko Mbaraga Jimmy ahabwa ikarita y’umutuku
Umukino wari utegerejwe hagati ya AS Kigali na Police FC ku cyumweru tariki 16/3/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ariko kapiteni wa AS Kigali Mbaraga Jimmy ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutsinda igitego.
Muri uwo mukino, Police FC yaranzwe no gusatira cyane mu gice cya mbere, ni nayo yafunguye amazamu ku munota wa 27, ubwo Sina Gerome yatsindaga igitego cya mbere biturutse ku makosa yo kutumvikana neza muri ba myugariro ba AS Kigali.

AS Kigali yishyuye icyo gitego mu gice cya kabiri ku munota wa 80, ubwo Mbaraga Jimmy waninjiye mu kibuga asimbura, yatsindaga igitego cyiza nyuma yo kwirukankana umupira agasiga ba myugariro ba Police, maze atera ishoti rikomeye maze umunyezamu wa Police Ntaribi Ntaribi Steven ananirwa kuwuvanamo.
Ibyishimo bya Mbaraga Jimmy byari byinshi, byatumye akuramo umupira yari yambaye kandi bitemewe, yirukanka awuzunguza , maze umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo yari iya kabiri yari abonye muri uwo mukino, maze ahita anamuha iy’umutuku.
Kuva mu kibuga kwa Mbaraga Jimmy ntacyo byamariye Police FC n’ubwo yari isigaranye abakinnyi benshi mu kibuga, maze umukino urangira amakipe yombi agabanya amanota.

Djabiri Mutarambirwa watoje Police FC wenyine kuko umutoza mukuru Sam Ssimbwa yari mu bihano, yavuze ko kuba bakinaga na AS Kigali nk’ikipe ikomeye, bagerageje gukora ibyo basabwaga, bakaza kwishyurwa icyo gitego ku burangare.
Kasa Mbungo André utoza AS Kigali, wari wakinishije benshi mu bakinnyi basanzwe basimbura, avuga ko muri iyi minsi bamwe mu bakinnyi be bananiwe cyane kuko bamaze iminsi bakina amarushanwa atandukanye, ngo ariko azakomeza kujya akinisha abakinnyi be bose abasimburanye kugirango hose yitware neza.
Kunganya kwa AS Kigali byatumye igumana umwanya wayo wa gatatu n’amanota 37, naho Police FC yo yavuye ku mwanya wa gatanu ijya ku wa kane n’amanota 35, mu gihe APR FC ikomeje kuyobora n’amanota 49, Rayon Sport ikayikurikira n’amanota 46.
Ku Mumena, nyuma y’icyumweru Kiyovu Sport ihanganyirije na Marine FC, yongeye kuhanganyiriza na Esperance ubusa ku busa, naho Marine kuri Stade Umuganda ihatsindira Amagaju ibitego 2-1.
Kiyovu Sport ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34, Marine yo yazamutse igera ku mwanya wa 10 n’amanota 17, mu gihe Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12 naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|