Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika, ikipe AS Arta Solar 7 yaraye igeze mu Rwanda,aho igomba gukina imikino ibiri ya gicuti na AS Kigali ndetse na APR FC.
Iyi kipe biteganyijwe ko izakina na APR FC ku wa Mbere tariki 23/11/2020 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda zuzuye zo mu Rwanda.


Iyi kipe ARTA SOLAR7 kandi ikaba izanahagararira igihugu cya Djibouti mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho izahura n’ikipe ya Arab Contractors yo mu Misiri, umukino ubanza ukazakinirwa muri Djibouti tariki 28/11/2020.

Usibye APR FC, iyi kipe ejo izakina umukino wa gicuti na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino uzatangira ku i Saa Cyenda zuzuye, AS Kigali nayo bikaba biri mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup.
Iyi kipe ya AS Arta Solar 7 itari isanzwe izwi yamenyekanye ubwo yasinyishaga umunya-Cameroun Alex Song wamenyekanye cyane muri Arsenal ndetse na FC Barcelone, akaba muri Werurwe uyu mwaka ari bwo yatandukanye n’ikipe ya FC Sion yo mu Busuwisi nyuma yo kwanga kugabanya umushahara mu bihe bya COVID-19.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|