APR yanyagiye AS Muhanga mu mikino yo kwitegura shampiyona
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yigijwe inyuma ho icyumweru kimwe, amakipe akomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ahanini bamenyereza abakinnyi bashya bongewe muri ayo makipe.
Tariki 17/09/2013, APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade regiyonali ya Muhanga. Ni umukino wari wahuruje abantu benshi ugereranyije n’uko imikino ya shampiyona yitabirwa kuri iyo sitade, bigaragaza ko abakunzi ba ruhago banyotewe no kureba umupira.

Icyakora, bamwe mu bari baje kwihera ijisho bemeza ko amakipe babonye nubwo imwe yatsinze indi ku buryo bugaragara ari nta mukino mwiza yerekanye kuburyo bitanga icyizere y’uko shampiyona izaba irimo amakipe akomeye.
Icyakora, ku ruhande rwa APR imwe mu mpamvu zivugwa ko zaba zaratumye iterekana umukino ukomeye ni uko hari abakinnyi bayo bakiri bato bataragaruka mu ikipe kuko bari baragiye guhagararira igihugu mu mikino ya Francophonie.
Ku ruhande rwa AS Muhanga, hagaragaye abakinnyi benshi ku buryo mu gice cya kabiri cy’umukino abakinnyi 10 bose basimbuwe hakajyamo abandi, ariko ntibabasha kwihagaragaraho imbere y’Abanyamuhanga.

Ibitego 3 bya APR FC byatsinzwe na Ntamuhanga Tumaine TITI, Tibingana Charles na Ngomirakiza Hegman.
Ubwo shampiyona izaba itanguye mu mpera z’icyumweru gitaha, APR izahura na Marines FC yose ahuriye ku kuba ari amakipe ya gisirikare, naho AS Muhanga ihure na Mukura nazo zisangiye Intara imwe y’Amajyepfo.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi foto niyambere mu basesera ku kibuga. niba afana APR FC AZAZE NJYE MURIHIRA KU MIKINO YA APR.