Umutoza wari umaze iminsi aszerewe n’ikipe ya Stade Gabésien ku mirimo yo kuyitoza,biratangazwa ko yaba yamaze kwemererwa amasezerano y’amezi atandatu n’ikipe ya APR Fc yo mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Radio yo mu gihugu cya Tunisia yitwa Mosaique Fm,uyu mugabo ngo yemereye iyi Radio ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR Fc kuko ngo yifuza nawe gukina amarushanwa ya CAF Champions league,aho APR Fc yageze muri 1/16 ndetse ikazahura na Yanga Fc yo muri Tanzania.
Tukimenya aya makuru twifuje kumva icyo abayobozi b’iyi kipe babivugaho,maze Umunyamabanga mukuru wa APR Fc Adolphe Kalisa avuga ko nta gahunda bafitanye n’uyu mutoza.
Mu magambo make Kalisa Adolphe yagize ati"Oya ntabwo aribyo,wapi kabisa"

Uyu mugabo kandi wanatoje ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gihugu cya Tunisia,yasezerewe Stade Gabésien aho yari ayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 15,nyuma yo gutsinda imikino 5,atsindwa 8,anganya 3.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rubona Arashoboye Ntihagire Uhungabanya Ekipe.