Kuri uyu wa kabiri Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza, aho haza kuba hakinwa imikino y’umunsi wa 21, by’umwihariko umukino utegerejwe n’abantu bose akaba ari umukino uza guhuza APR Fc iza kuba yakirira Rayon Sports guhera ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino APR Fc iiraza kuwukina idafite Djihad Bizimana ufite amakarita abiri y’umuhondo,naho Rayon Sports nayo ikine idafite Niyonzima Olivier Sefu nawe ufite amakarita abiri y’umuhondo, ndetse na Mugheni Fabrice wagaragaje ikibazo cy’imvune mu myitozo yo kuri uyu wa mbere, aho bivugwa ko yaba yarayikuye mu mukino wahuje Rayon Sports na Police Fc kuri uyu wa Gatandatu.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:
APR FC:Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdoul, Bayisenge Emery, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Bigirimana Issa, Ndahinduka Michel.
Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Mugisha Francois (Master), Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Davis Kasirye.
APR Fc kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiona n’amanota 46, igakurikirwa na Rayon SPorts ifite amanota 42 n’umukino w’ikirarane itarakina, aho APR itsinze uyu mukino yarusha Rayon Sports amanota 7, mu gihe Rayon Sports nayo itsinze yaba irushwa inota rimwe gusa mu gihe igifite umukino w’ikirarane itarakina na Etincelles.
Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ushaka kureba incamake y’uwo mukino wareba kuri Youtube unyuze AHA
Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa kabiri (15h30:
Bugesera FC vs Rwamagana City FC (Nyamata)
Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe)
APR FC vs Rayon Sports FC (Amahoro Stadium)
Espoir FC vs Marines FC (Rusizi)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena)
Mukura VS vs Gicumbi FC (Huye)
AS Muhanga vs Etincelles FC (Muhanga)
Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 21 kubera amakarita
1. Bishira Latif (AS Kigali)
2. Nsabimana Amos (Rwamagana City Fc)
3. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
4. Songa Isaie (Police Fc)
5. Usengimana Dany (Police Fc)
6. Omborenga Fitina (SC Kiyovu)
7. Hatungimana Bazire (Musanze Fc)
8. Mbalolemwami Muderhwa Janvier (Espoir Fc)
9. Bizimana Djihad (APR Fc)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
A p R iratsinda bibiri kubusa turaba shwanyaguza