APR na Police nta n’imwe yemerewe gutsindwa kuri uyu wa gatatu
Mu gihe habura imikino itatu kuri buri kipe ngo shampiyona irangire, APR FC na Police zifite imikino kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012. APR FC irasura Espoir I Rusizi naho Police irakina n’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iyi mikino ibiri iraba ikomeye cyane ku makipe yombi kuko kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa mbere irarusha APR amanota ane, mu gihe APR isigaranye umukino umwe w’ikirarane igomba kuzakina.
Mu gihe Police yatsinda Isonga kuri uyu wa gatatu, na APR FC igatsinda Espoir, amakipe yombi azaba asabwa kudatsindwa umukino n’umwe kugeza shampiyona irangiye, uretse ko icyo gihe byaba ari amahirwe ya Police, kuko yaba irusha Police inota rimwe.
Mu rwego rwo gutegura neza umukino ikina na Espoir, APR FC yaraye mu mujyi wa Rusizi kugira ngo ize gukina imeze neza.
Hagendewe ku buryo amakipe ahagaze muri shampiyona, biragaragara ko APR FC izoroherwa no gukina na Espoir, kuko iyi kipe yagaragaje imbarage nkeya muri iyi shampiyona ndetse bikaba byarayigizeho ingaruka mbi zo gusubira mu cyiciro cya kabiri yavuyemo umwaka ushize.
Ku ruhande rwa Police yifuza gutwara igikombe cyayo cya mbere mu mateka yayo, izahura n’akazi katoroshye ko guhangana n’Isonga, kuko Isonga FC kuva yaza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yakomeje kugora amakipe akomeye ndetse amwe ikanayatsinda.
Mu mukino yo kwishyura (phase retour), Isonga FC yatsinze APR FC, itsinda Etincelles, itsinda Mukura, inganya na Kiyovu Sport, bigaragaza ko ari ikipe yo kwitonderwa.
Mu gihe Police yatsinda Isonga izaba ikomeje kugenda ikoze imitwe y’intoki ku gikombe, kuko umukino w’Isonga ni umwe mu mikino ikomeye Police FC isigaranye.
Ikindi gishobora kugora Police ni umukino ifitanye na Mukura na yo kugeza ubu igishaka igikombe cya shampiyona, ndetse n’uwo izakina na Marine ikunze kugora amakipe akomeye mu minsi ya nyuma ya shampiyona cyane ko uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Undi mukino Police isigaranye ni uzayihuza na Espoir i Rusizi. Mu makipe akomeye APR FC isigaje gukina nayo harimo mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sport, Kiyovu Sport, Mukura VS na Nyanza FC.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|